Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark -

webrwanda
0

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ndetse na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu bya politiki.

Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bibyugarije.

Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by’igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

Riti “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n’ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu
U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)