Hafashwe batatu biyitiriraga Polisi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubaha Permit -

webrwanda
0

Aba bagabo batekaga imitwe abantu beretswe itangazamakuru kuri uyu iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

Polisi yavuze ko aba bagabo bashakishaga amakuru y’abantu batsinzwe ikizamini cyo gutwara imodoka, ubundi bakabahamagara bababwira ko ari abapolisi, ndetse ko nibabaha amafaranga bari bubahe Permit.

Umwe mu bafashwe yavuze ko we n’abo bafatanyije bigiriye inama yo kujya bateka imitwe abantu bakabaka amafaranga, maze banoza umugambi nuko biyemeza gushuka abantu babuze Permit.

Yongeyeho ati “Mu bo nabeshye nari mbizi ko harimo abayishaka [permit], umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permit, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.”

Undi mu bafashwe we yahakanye ko nta mpushya zo gutwara imodoka yigeze atanga, ariko akemera ko yatetse abantu imitwe.

Ati “Nahamagaye umuntu mubwira ko ndi umupolisi, ndamubaza nti waba warigeze ukorera permit, ati yego narayikoreye, ndamubaza nti uba hehe ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.”

Umwe mu batekewe umutwe witwa Iraguha Jean Paul, yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye abeshywa ko azahabwa permit n’abo batekamitwe, kuko bamuhamagaye bamubwira ko ari abapolisi, ndetse bigera ubwo bamubwira kujya gufata Permit kuri Station ya Polisi ya Rwamagana, ajyayo bamubwira guterereza ku marembo yayo arategereza araheba arangije arataha.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bagabo bafashwe bakekwaho kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano, kuko hari uwo boherereje Permit kuri Whatsapp.

Yongeyeho ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya inzira zinyurwamo kugira ngo babone icyangombwa icyo aricyo cyose mu buryo buteganywa n’amategeko. Nta mpamvu zo gushaka inzira z’ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n’ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.”

Aba bagabo bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze, basaba abanyarwanda kureba kure bakamenya ababashuka bashaka kubiba amafaranga, kuko Permit zitagurwa ahubwo zikorerwa.

Aba bagabo bakekwaho kwiitirira inzego z'umutekano bakabeshya abantu ko babaha Permit ubundi bakabambura



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)