Hagiye kwitabazwa abagororwa mu gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi -

webrwanda
0

Ni ibintu bitumvikana uburyo imibiri ingana ityo imaze imyaka 27 iri mu bitaro bikomeye nka Kabgayi, ahantu hari hahungiye ibihumbi by’abatutsi mu gihe cya Jenoside bakaza kwicwa, nyamara hakaba hari ababonye ibyabaye binangiye ku gutanga amakuru.

Iyo mibiri yatangiye kuboneka ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi. Imibiri imwe yagiye iboneka ishyinguye hamwe mu mahema, iyagiye igaragara ingingo zimwe zitariho bigaragara ko abatutsi bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye nko gucibwa imitwe n’ibindi.

Umuyobozi w’’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune, yabwiye IGIHE ko ko hashize igihe kirekire amakuru y’iyo mibiri yaragizwe ibanga, gusa avuga ko uko byagenda kose hari abari bazi ayo makuru bakanga kuyatanga.

Mukagatana yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego batangiye kwegera abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside bagororerwa muri Gereza ya Muhanga, by’umwihariko abemeye ko bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

Ati “Ku bufatanye n’inzego twatangiye kujya kureba abagororwa bagororerwa muri gereza bemeye ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi kugira ngo baduhe andi makuru twaheraho kugira ngo dushakishe imibiri y’aba batutsi biciwe aha.”

Aho imibiri iri kuboneka mu bitaro bya Kabgayi, bivugwa ko hahoze inzira yanyurwagamo n’abaza mu bitaro kandi ngo hari ishyamba, rikaba rimwe mu yiciwemo Abatutsi benshi.

Mukagatana yasabye abazi amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga uko yakabaye, kuko gutanga atuzuye bituma hari ahari imibiri itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize at “Ikibazo dukunze guhura nacyo ni uko abaduha amakuru bayatanga atuzuye ahubwo bakayaduha ibice kandi aya amateka ya Jenoside twanyuzemo yagakwiye kuba yarigishije Abanyarwanda kuvuga neza ibyo bazi n’ibyo babonye kugira ngo ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.”

Kuva ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi byatangira, hamaze kuboneka imibiri 285 harimo 39 yabonetse kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 .

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwijeje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi bizakomeza.

Imibiri 285 y'Abatutsi biciwe i Kabgayi niyo imaze kuboneka mu byumweru hafi bibiri bishize hatangiye ibikorwa byo gushakisha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)