Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri y'Uburezi ifatanyije n'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF hagamijwe gutoza abakiri bato by'umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kuvuga no kwandika neza Igifaransa.
Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Igifaransa cyongeye kugaragara mu Rwanda', yabaye kuva ku rwego rw'ishuri, nyuma abahiganwa baza kugera ku rwego rw'Akarere n'Intara.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, muri Green Hills Academy mu Mujyi wa Kigali, nibwo habereye icyiciro cya nyuma cy'aya marushanwa ndetse hatorwa uwatsinze ku rwego rw'Igihugu.
Uyu muhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise ndetse n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.
Abanyeshuri bageze ku rwego rw'Igihugu ni abo mu mashuri ya Ecole Secondaire de Kayonza, TTC Zaza, TTC Rubengera, TTC Mwezi, TTC Save, Ecole Des Sciences Byimana ndetse na Ecole Des Sciences de Musanze.
Tonna Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi ku rwego rw'igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw'Igifaransa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyikiriza igikombe no guhabwa ishimwe ririmo ibikoresho by'ishuri nka mudasobwa n'ibindi, yavuze ko kuri ubu Isi yabaye umudugudu bityo kuba azi indimi bikaba bizamufasha mu buzima bwo hanze ari nabyo ashishikariza abandi.
Ati 'Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshyaho, ushobora kwiga Biology, Chimie n'ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b'Abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.'
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko bakwiye gukomeza gushyira umuhate mu kwiga Igifaransa banabishishikariza abandi kuko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu.
Ati 'Niba Igifaransa kivugwa mu bihugu 88, urumva ko ari amahirwe kuri wowe ushobora kuba ukizi, aho ushobora kujya muri ibyo bihugu byose ntugirireyo ikibazo. Ku bakiri bato uyu ni umwanya mwiza wo kwiga Igifaransa ariko munabishishikariza bagenzi banyu.'
Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda ya OIF abereye umuyobozi harimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Igifaransa by'umwihariko mu bihugu binyamuryango.
Muri iri rushanwa, abanyeshuri bandikaga inyandiko nto, bakanazisoma neza cyangwa abagize akanama nkemurampaka bakabasomera amagambo mu rurimi rw'Igifaransa noneho abanyeshuri bakayumva bagenda bayandika. Muri ibyo byose hakarebwa uwahize abandi.
Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere ariko OIF na Minisiteri y'Uburezi batangaza ko azakomeza gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga Igifaransa.
Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD), Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse na Minisiteri y'Uburezi basinyanye amasezerano y'ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.
Ni amasezerano ateganya kandi uburyo bwa gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n'ibindi.
Amafoto: Uwumukiza Nanie