Iki cyemezo cyo kongera umwaka umwe ku gihe cyagenwe, cyafashwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga, bagaragaje imbogamizi z’uko batashoboye kubona uburyo bajya kuri za ambasade kugira ngo batange amafoto n’ibikumwe mbere yo guhindurirwa pasiporo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Regis Gatarayiha, yabitangaje.
Mu Banyarwanda 100 000 bamaze guhinduza pasiporo zabo, 95 000 bangana na 95% ni abari mu Rwanda imbere, mu gihe abandi 5 000 basigaye ari bo bari mu mahanga.
Gatarayiha yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga, barimo abahatuye n’abanyeshuri batugaragarije imbogamizi bagize, zirimo ko batabasha kugera kuri Ambasade z’u Rwanda zibegereye, kugira ngo babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugira ngo bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biterwa “n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no kwambukiranya uturere muri ibyo bihugu” bituyemo Abanyarwanda.
Ibi nibyo Leta yahereyeho yongera igihe cyo guhinduza pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.
Yagize ati “Niyo mpamvu Leta yongereye igihe cy’umwaka umwe, kugira ngo [Abanyarwanda] bakomeze kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Aho kugira ngo pasiporo zizate agaciro ku itariki ya 28 Kamena 2021, igihe cy’agaciro kazo kizagera nyuma ya tariki ya 28 Kamena 2022.”
Gatarayiha kandi yibukije Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo gutegereza, ahubwo ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe bongereweho kizarangire nabo bararangije guhinduza pasiporo.
Yagize ati “Umwaka wongereweho ni ukugira ngo tworohereze cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga kubera impamvu zumvikana […] Ariko byakabaye byumvikana ko iki atari igihe cyo gutegereza kugira ngo umwaka ushire, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona izo pasiporo.”
Kuva kuwa 28 Kamena 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikorananye ikoranabuhanga.
Ni pasiporo zikoze mu buryo bushya bukurikije ibigenderwaho ku itangwa ry’ibyangombwa by’inzira nk’uko byemejwe mu Nkoranya 9303 y’Umuryango Mpuzamahanga ugenga Indege za Gisivili (ICAO) ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ajyanye n’ishyirwaho rya Pasiporo ya Afurika y’Iburasizuba.
Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, rituma bigora cyane kuyigana ndetse ikaba inabika amakuru menshi ya nyirayo kurusha iyatangwaga mbere yayo.
Pasiporo y’u Rwanda ishoboza uyifite kujya mu bihugu 61 atatswe viza, ikaba iri ku mwanya wa 81 muri pasiporo zikomeye ku Isi.