Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye, bibukaga Ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
By’umwihariko hibutswe abiciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya Gisirikare cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO), urubyiruko rusabwe kumenya guhitamo icyiza rwirinda aMacakubiri n’inzangano.
Gaston Ntihuga wari uhagarariye umuryango AERG yasabye urubyiruko kumenya guhitamo icyiza kuruta ikibi.
Ati “Turasaba urubyiruko ko rumenya guhitamo icyiza, bakareba bakavuga ngo iki kintu ni cyiza naho kiriya ni kibi. Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhure n’abiganjemo urubyiruko, ariko nanone abayihagaritse akaba ari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi. Iryo ni isomo dukwiye kwigiraho ko gukora ibyiza no kuba iki gihugu bishoboka.”
Bamwe mu rubyiruko biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka y’u Rwanda bayigiraho isomo ryo guharanira gukora ibyiza bimakaza urukundo ruzira amacakubiri.
Nyiramutangwa Aliane ati “Nk’uko babitubwiye Inkotanyi zakoze akazi gakomeye ko kubohora iki gihugu, rero imbaraga batanze tugomba kuzubakiraho dukora ibyiza byubaka iki gihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite mu kubaka igihugu no kugiteza imbere kandi bakarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Urubyiruko rwacu turutoza kandi turusaba gukora ibyiza byubaka igihugu birinda ibigusubiza inyuma.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC Huye yaremeye umuturage wacitse ku icumu utishoboye, imugenera inka y’imbyeyi ihaka.