Mu gashyamba gato gahari, IGIHE yahageze mu rugendo rutari rurerure uvuye i Kigali kuko rwatwaye iminota 30 muri Kajugujugu y'Igisirikare cy'u Rwanda.
Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by'ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n'amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n'ibindi byangiritse.
Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n'amaraso n'ahantu bigaragara ko hasa n'aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpangano itari ihasanzwe [kuko ari mu ishyamba], amaraso aramanuka akagera hepfo ku mugezi, waterera no hakurya yaho [ubwo ni i Burundi] ukabona aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.
Tugarutse hakuno ku ruhande rw'u Rwanda, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y'abo barwanyi. Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge. Amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.
Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe - antibiotique], imakasi n'utundi dukoresho tw'ibanze two kwa muganga.
Birashoboka ko uwo murambo ari uw'umurwanyi wakoraga nk'umuganga. Hari kandi uturindantoki n'amandazi manini amwe i Kigali bita '2GB' [abiri rimwe ryasadutsemo kabiri] cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y'umukara.
Umanutse hepfo, uyoborwa na none n'amaraso ku buryo bisa n'aho umurambo w'umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.
Uwo murambo ni uw'umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n'ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y'ugutwi neza.
Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa 'Super Dips', zimwe bavanga n'amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.
Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y'uko uyigeraho ubona ibisigazwa by'amasasu byinshi.
Abo barwanyi baguye muri 'Ambush'
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri 'Ambush' y'Ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi.
Ati 'Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y'icyombo, impuzankano y'Igisirikare cy'u Burundi ndetse n'imiti.'
Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.
Yakomeje ati 'Ingabo zacu zakoze akazi nk'uko bikwiriye.'
Ingabo z'u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega 'Ambush' ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n'umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.
Umutekano uradadiye
Mu masaha ya saa Munani muri ako gace habereye inama yahuje abaturage n'ubuyobozi bw'Akarere n'Inzego zishinzwe Umutekano. Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari insanganya yaraye ibaye, kuko buri wese mbere y'iyo nama yari mu mirimo ye y'umunsi nk'ibisanzwe. Abana bari ku mashuri, abahinzi bari mu murima, aborozi bari kwahira ubwatsi bw'inka n'ihene nyinshi batunze.
Lt Col Rwivanga yavuze ko magingo aya ibintu byasubiye mu buryo.
Ngamijimfura Théogène w'imyaka 57, yavuze ko yumvise urusaku rw'amasasu saa Tatu nyuma aza kongera kurwumva saa Saba z'ijoro.
Ati 'Yari amasasu menshi, kuko hari harimo amasasu yo gutabara n'ayaduteraga, nta muturage wigeze agira ikibazo.'
Ngamijimfura yavuze ko batekanye kuko mu gace kabo hari Ingabo z'u Rwanda zibacungira umutekano, zikabafasha no mu bindi bikorwa by'iterabwoba.
Ati 'Iyo bibayeho, Ingabo z'u Rwanda ziba ziri hafi, zikabikumira bigasubirayo bitaraza ngo byangize abaturage, ngo bitware amatungo y'abaturage. Hano turatekanye kuko hatari umusirikare nta muntu waba uri hano.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko ubuzima bukomeje, kuko abaturage bafitiye icyizere Ingabo z'Igihugu ku buryo kumva amasasu bitababuza gukomeza ibikorwa byabo.
Ati 'Umutekano umeze neza, abaturage baratekanye, n'iyo uganiriye nabo barakubwira ngo twe nta kibazo dufite kuko ingabo zacu turazishyigikira kugira ngo umutekano tuwucunge neza.'
Yasabye abaturage ayobora gushyigikira igihugu, bakarwanya ibikorwa byose by'abantu babizeza ibitangaza.
Ati 'Hano Bweyeye nta shuri ryahabaga, abana bariga, bakora metero 500 zibaye nyinshi bakaba bageze ku ishuri. Nta vuriro ryahabaga, bivuzaga ibyatsi, uyu munsi ajya kuri Centre de Santé akivuza, Poste de Santé, abenshi serivisi z'ubuvuzi niho bazisanga. Uyu munsi turabona imihanda.'
Yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma abaturage bumva ko hari agakiza bazazana mu gihugu kuko ibyo bakazanye byose bihari. Ati 'Iby'ibanze bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi bw'igihugu cyabo byose birahari'.
Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by'iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z'Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z'u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n'abasivili.
Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN, kuri ubu uri imbere y'ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri aka gace kari hafi y'ishyamba rya Nyungwe.
Umurenge wa Bweyeye ugizwe n'utugari dutanu twose dukora kuri Nyungwe.