Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi.
Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu yavuze ko benshi baraye hanze batinya ko inzu zabagwaho basinziriye.
Ineza Junior, umwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu waraye hanze yagize ati “Twaraye hanze kubera ikibazo cy’imitingito igenda yiyongera bitandukanye n’ejo bundi hashize igihe ikirunga cyarukaga, ntabwo imitingito yari ifite imbaraga ariko ubu iri kwisukiranya kandi ifite imbaraga.”
Nubwo baraye hanze, yavuze ko batasinziriye neza ndetse by’umwihariko nk’abana bateganya kujya ku ishuri kuri uyu wa Mbere bafite impungenge z’uburyo barakurikirana amasomo.
Ati “Kurara hanze ntabwo ibitotsi bishira. Nko ku bana kwiga birabangama cyane, bashobora kunanirwa kwiga kubera ko baryamye bitandukanye n’uko basanzwe. Ikindi kandi umutingito ubaye bari ku ishuri byateza akavuyo bari mu kigo.”
Munyaneza Héritier na we waraye hanze atinya ingaruka z’umutingito, yavuze ko kurara hanze aribyo byizewe mu gihe nk’icyo cy’iruka ry’ikirunga mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kurara mu nzu.
Ati “Uyu munsi kugira ngo turare hanze ni uko imitingito yari myinshi cyane kandi ifite imbaraga, kandi mu kwirinda impanuka ziturutse ku mitingito, kurara hanze nibyo bifite umutekano kurusha kurara mu nzu.”
“Imitingito yo ku manywa nta ngufu yari ifite nyinshi kandi ku manywa kuko uba ureba uba ubona ibibazo uko byifashe bitandukanye na nijoro usinziriye.”
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito itandukanye kandi imwe yari ifite imbaraga.
Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz kibinyujije kuri konti ya Twitter, Rwanda Seismic Monitor cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi iby’imitingito ikomeje kumvikana mu Rwanda yakurikiye iruka rya Nyiragongo .
Hari imitingito mito mito iri kuba ndetse ikanumvikana mu karere ka @RubavuDistrict ndetse no mu tundi turere tumwe na tumwe nyuma y’iruka rya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021. Turi kubikurikirana. #NyiragongoEruption https://t.co/aA8E1z7u8d
— Rwanda Seismic Monitor (@Earthquakes_Rwa) May 23, 2021
Kugeza kuri iki Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ni mu gihe hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.
Ku ruhande rwa Congo, abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.