Birumvikana ko ubwiyongere bw’abaturage bujyana n’ubw’ibyo bakenera kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ibi ahanini bigendana n’ibikorwa remezo nk’imihanda, inyubako, amavuriro n’ibindi, kandi ibyo bigatangira kwitegurwa hakiri kare.
Ubwiyongere bw’abantu kandi n’iterambere ryabo ntibisigana n’ubw’ibinyabiziga, byiyongera ku kigero cya 12% ku mwaka. Iyo imodoka zabaye nyinshi bizamura itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi na mazutu, bisanzwe bigize 12% by’ibyo u Rwanda rukura hanze yarwo buri mwaka, ndetse bikaza mu bihenda Abanyarwanda cyane.
Ibi kandi bizongera ingano y’umwuka uhumanye (CO2) u Rwanda rwohereza mu kirere, ushobora kuzagera kuri toni miliyoni 12.1 mu 2030, uvuye kuri toni miliyoni 5.3 mu 2015.
Nyuma yo gusuzuma ibi byose, byatumye Umujyi wa Kigali ukora inyigo yagaragaje kuko mu rwego rwo kugabanya ubwo bwiyongere bw’umwuka uhumanye woherezwa mu kirere ndetse n’ubwa lisansi na mazutu bihenze, hakenewe gutangira kwigira hamwe uburyo bwo guhindura urwego rw’ubwikorezi, rugashingira ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha amashanyarazi, aho kuba imodoka zikoresha lisansi na mazutu.
Intego ni uko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe.
Birumvikana ko ibi byose bizagerwaho binyuze mu guhindura urwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri rusange, ari nayo mpamvu Leta imaze iminsi mu biganiro n’abafatanyabikorwa bari gukora inyigo yatuma isura y’ubwikorezi muri Kigali ihinduka burundu.
Utumodoka tugendera mu kirere duhanzwe amaso
Kimwe mu bisubizo bimaze kuboneka mu rugendo rwo kunoza ubwikorezi, ni ikoreshwa ry’utumodoka twifashisha amashanyarazi, tuzaba twagejejwe muri Kigali bitarenze umwaka wa 2024.
Ubu buryo buzwi nka Personal Rapid Transit (PRT), buzaba bugizwe n’utumodoka dukoreshwa n’amashanyarazi ashobora no gukomoka ku mirasire y’izuba, tukagenda ku muvuduko ushobora kugera ku bilometero 100 ku isaha kandi kamwe kagatwara abantu bashobora kugera ku munani, ntikagire umuntu ugatwara kandi kakagenda kadasakuza.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo ‘Vuba Corp’ cyo muri Leta ya Colorado muri Amerika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, aho kugeza ubu impande zombi zikiri mu biganiro bya nyuma bizanoza bikanemeza imiterere y’umushinga, mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira.
Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono ku wa 30 Gicurasi 2021 hagati ya VUBA Corp na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Munyabagisha Valens Uhagarariye Vuba ku Mugabane wa Afurika yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ari igisubizo ku bikorwa by’ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Ubu buryo buzaba ari igisubizo mu rwego rw’ingendo mu Mujyi wa Kigali, buzagabanya umubyigano w’imodoka, bugabanye umwuka wangiza ikirere kandi bwongere umutekano kuko utu dumodoka tuzaba dufashwe na ‘magnet’ ku buryo tudapfa gukora impanuka.”
Yavuze ko aba bashoramari bashatse kugira u Rwanda ahantu h’ibanze bazashyira ibikorwa byabo bizagukira no mu yindi mijyi iri hagati ya 20 na 30 ku Mugabane wa Afurika mu myaka iri imbere.
Yakomeje ati "Bakuruwe n’imikorere ya Leta y’u Rwanda, urabizi ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza abashoramari. Ikindi u Rwanda rufite ibikorwa remezo by’ibanze nka internet bizatuma uyu mushinga ushoboka. Ni abantu b’inshuti z’u Rwanda kandi bifuza ko uyu mushinga uba umwihariko ku Rwanda.”
Muri Mata 2019, Paul Klahn, Umuyobozi Mukuru wa Vuba, akaba n’umwubatsi (engineer) uzwi cyane mu bikorwa by’utu tumodoka ku rwego rw’Isi, yabonanye na Perezida Paul Kagame, wamwijeje ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Byitezwe ko mu Rwanda hazubakwa uruganda ruzajya rukora utu tumodoka, ndetse mu gihe ‘Vuba’ izagukira mu bindi bice bya Afurika, nk’uko gahunda yabo ibiteganya, utumodoka twakorewe mu Rwanda nitwo tuzajya twoherezwa mu mahanga.
Imiterere y’umushinga igaragaza ko ‘Vuba’ izubaka inkingi, twagereranya nk’imihanda izanyuramo utu tumodoka, ku ntera y’ibirometero 144 mu Mujyi wa Kigali wose.
Muri izo nzira zose, hazashyirwa sitasiyo (aho abagenzi bategerereza imodoka) 98 zizajya zitegerwaho n’abagenzi, kandi kuva kuri sitasiyo imwe ujya ku yindi bikazajya bitwara iminota itarenze 30.
Muri za nkingi zizengurutse umujyi, hazashyirwamo utumodoka 2500, aho umuntu ashobora kuzajya agahamagara akoresheje porogaramu izashyirwa muri telefoni ye, kakamugeraho "mu gihe kiri munsi y’umunota umwe".
N’ubwo bikiri mu nyigo, amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko umuntu ashobora kuzajya yishyura akoresheje Tap & Go zisanzwe zimenyerewe mu kwishyura ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali.
Utu tumodoka tushobora kuzagenda duhagarara kuri sitasiyo tugafata abagenzi nk’uko bigenda ku modoka rusange, ariko hari n’uburyo tuzajya tuva mu gace kamwe tukagera mu kandi nta handi duhagaze.
Munyabagisha yavuze ko Leta izajya inama n’Ikigo cya Vuba mu rwego rwo gushyiraho imihanda y’ingenzi izakoreshwa n’utu tumodoka.
Yagize ati “Ni ibintu bigenewe Abanyarwanda, ni bo rero bazerekana ibyo bakeneye muri uyu mushinga.”
Ubukungu bw’u Rwanda buzungukira muri uyu mushinga
Uyu mushinga uzakenera nibura miliyari 1.3$, azava mu bikorera, ariko Leta nayo ikazatanga umusanzu wayo cyane cyane mu bikorwa by’inyigo yawo.
Aya ni amafaranga menshi ariko utekereje ikiguzi cyo gukoresha ubundi buryo busanzwe butari PRT, usanga ari agatonyanga mu nyanja.
Nk’ubu kugira ngo Umujyi uzabashe guhaza abantu miliyoni 4,8 bazaba bawutuye mu 2040, byasaba kubaka indi mihanda no kwagura isanzwe, bigatwara ubutaka bwinshi, kwiyongera kw’imodoka ndetse n’ikiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga.
Ikindi gisubizo gishoboka ni gari ya moshi ariko na yo irahenze cyane kuko kuyubaka mu gihugu cy’imisozi nk’u Rwanda bisaba kuyisatura, ibituma igiciro gitumbagira cyane.
Nyuma yo kugenzura ibyo byose, hatoranyijwe PRT nk’uburyo buhendutse, bwihuta kandi butangiza ibidukikije. Byitezwe ko mu 2026, nibura ingendo 39% by’izibera muri Kigali zizaba zikoresha uburyo bwa PRT bw’Ikigo cya ‘Vuba’, bukazasimbura ubwari busanzwe nka moto, buzaba bukoreshwa ku kigero cya 8% buvuye kuri 17% bukoreshwaho uyu munsi.
Ku isaha imwe, uburyo bwa PRT buzaba bufite ubushobozi bwo gutanga serivisi ku bagenzi barenga ibihumbi 21, mu gihe ubu buryo buzagabanya 20% by’ingendo zikorerwa mu mihanda ya Kigali mu myaka 50 iri imbere.
Ku rundi ruhande, ubu buryo bushobora kuzongera miliyari 8$ mu bukungu bw’u Rwanda, usibye ko aya makuru azemezwa neza mu nyigo iri gukorwa. Ibiciro by’urugendo bizaba bijya kungana nk’ibisanzwe bikoreshwa mu Mujyi wa Kigali.
Munyabagisha yavuze ko mu mezi 18 ari imbere, inzego zose bireba zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Ibikorwa Remezo, iy’Ibidukikije, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zose, bagiye gukora “Inyigo ya nyuma izerekana uko umushinga uzaba umeze.”
Iyi nyigo izarangira ibikorwa byo kubaka bitangira, kandi bikazihuta kuko “U Rwanda rufite ubutaka bwiza bukomeye”, ku buryo mu 2024, ibyo gutegereza imodoka isaha no gutinda mu nzira bizasigara mu mateka.
Imiterere y’ubwikorezi bwa PRT muri Kigali
Uburyo igenzurwa rizajya rikorwa
VIDEO & PHOTOS: This shows how Personal Rapid Transit/Automated Transit Network will work in @CityofKigali . Vehicles move off from the guideway before slowing at a station. Other vehicles are able to bypass the station and continue along at normal speed. https://t.co/f9xGvHvuZm pic.twitter.com/TRKvAVApMg
— Ministry of Infrastructure | Rwanda (@RwandaInfra) May 29, 2021