Ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byabuze bene byo bihera mu bubiko -

webrwanda
0

Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2010 aho kugeza magingo aya serivisi zijyanye na yo zikirimo ibibazo by’ingutu kubera intege nke mu nzego zibishinzwe nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakemanze serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga hari ibyangombwa byinshi bimaze igihe kirekire mu bubiko.

Ni ibyangombwa by’ubutaka bingana na 1 709 319 bitahawe bene byo kuva gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangira bibitse muri RLMUA mu gihe 347 byacapwe mu 2011 na 2012 bikibitse mu biro by’imirenge.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Espérance, yavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bikibitswe ari ibitarabona benebyo.

Ati “Dutangira kwandika ubutaka ibyangombwa byatangirwaga ku biro by’Utugari. Twatanga amatangazo ngo abaturage baze kubifata ariko hakaba abatinda turabisubirana twanga ko byangirika.”

Kugeza ubu ngo nta gihe ntarengwa cyo gutanga ibi byangombwa by’ubutaka, iyo nyiracyo abonetse aragihabwa.

RLMUA) cyatahuwemo icyuho mu bikorwa byo guhuza igenamigambi mu mikorehereze y’ubutaka nk’uko byari byaragenwe mu gishushanyo mbonera cyo mu 2010.

Ibi byagiye bigira ingaruka zirimo ko hari ubutaka bukoreshwa ibinyuranye n’ibyagenewe cyane cyane mu turere duturanye n’Umujyi wa Kigali tugaragaramo umuvuko uri hejuru mu guturwamo.

Harimo Kamonyi, Muhanga, Rulindo na Bugesera ahari inganda ziri mu baturage [Bugesera], guhindura ibyagenewe ubutaka bikaba byarakozwe bitemejwe n’Inama Njyanama zatwo.

Mukamana yagize ati “Inama Njyana ni zo zifite ububasha bwo guhindura icyo ubutaka bugenewe gukorerwaho ariko hari ingamba ziri gushyirwa mu mategeko zizagabanya ibyo bibazo.

Mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka rigenderwaho ari irya 2013, kuri ubu hari umushinga w’iririvugurura ugeze mu Nteko Ishinga Amategeko.

“Muri uyu mushinga harimo ingingo zifata ingamba zikomeye, nta rwego na rumwe ruzongera guhindura icyo ubutaka bugenewe tutabigizemo uruhare rugaragara.”

Amakosa mu mbibi z’ubutaka

Ahandi harimo icyuho ni mu makuru ajyanye n’imbibi z’ubutaka aho mu mipimire yabwo hakozwe amakosa arenze ashobora kwihanganirwa, ni ukuvuga santimetero eshanu uvuye ku rubibi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatahuye ingero z’ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa bifite amakosa arenze ayakwihanganirwa mu mbibi.

Iby’aya makosa byo ngo byatewe n’uko nta bikoresho bihamye iki kigo cyari gifite gupima ubutaka bitangira gukorwa ariko ubu habonetse ibya kabuhariwe ari na byo bikoreshwa kugira ngo akosorwe.

“Byari bizwi ko ayo makosa azabaho kuko ibikoresho twari dufite ntibyari bitomoye. Ahagaragaye amakosa harazwi, tugenda tuyakosora buhoro buhoro kuko ibikoresho dufite nta na santimetero n’imwe byibeshyaho.”

Kugeza ubu hari ubutaka leta yimuyemo abaturage ku bw’inyungu rusange butanditse, ubwanditse ku batari banyirabwo; ubwa leta bwanditse ku bantu ku giti cyabo n’ubudafitiwe na mba amakuru yerekeye ba nyirabwo. Ubu bwo bungana na 1 551 826 bukaba budafite umuntu n’umwe bwanditseho.

Kwandikisha ubutaka butigeze bwandikwa byagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020; RLMUA ivuga ko hari abo yamenye ko batitabiriye kubera inzitizi zifitanye isano na Covid-19 [bari nko hanze y’igihugu]. Ubukangurambaga burakomeje kandi ngo uzajya aboneka akerekana ko ubutaka runaka ari ubwo azajya abwandikirwaho.

Ibyangombwa by'ubutaka byinshi biracyari mu bubiko nyuma yaho bene byo batabonetse ngo babihabwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)