Umunyamabanga Mukuru w'Imuryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) Dr Peter Mathuki uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashyikirije Perezida Kagame impano yamugeneye.
Iyo mpano ni ifoto-shusho igaragaza Umukuru w'u Rwanda mu ishusho y'Umugabane w'Afurika.
Uyu munsi nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru mushya w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, Peter Muthuki n'itsinda ayoboye, aho bari mu rugendo ruzazenguruka u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bwo guteza imbere ibikorwa by'uyu Muryango.
Muthuki ari kumwe na Martin Ngoga, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Nestor Kayobera ukuriye Urukiko rwa EAC, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe guteza imibanire Christophe Bazivamo, ndetse n'Umujyanama wa EAC, Dr. Anthony Kafumbe.
Mu byagenzaga Muthuki harimo kumurika imigabo n'imigambi ye, dore ko uyu mugabo amaze ukwezi kumwe gusa ahawe izo nshingano, aho yiyemeje kuzamura 40% by'ubucuruzi bukorerwa muri EAC.
Muthuki kandi ari kugenzwa no gusobanurira abayobozi b'u Rwanda na Uganda, ibya dosiye yo kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia mu bihugu bigize uyu Muryango.