IGICE CYA 2: Amateka y'Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igice cya mbere kibanze ku guhamagarwa kw'Intumwa Gitwaza n'uburyo yatangiye umurimo w'iyogezabutumwa ku myaka micye. Igice cya kabiri kikaba gikubiyemo ukuntu yatangiye umurimo Imana yamuhereye inkoni mu buryo bweruye mu gihugu cy'u Rwanda.

Ubwo Gitwaza yageraga mu gihugu cy'u Rwanda hamwe n'abavandimwe be muri Kristo bari basangiye n'andi matorero na minisiteri z'ivugabutumwa zitandukanye inshingano y'iyogezabutumwa no kubaka abarinzi bashingiye kuri Kristo mu gihugu. Hagati y'umwaka wa 1995 na 1999, bahuje intego yo gushakira hamwe icy'ingenzi itorero n'igihugu bikeneye hamwe igihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma y'imyaka ine bagerageza guhuza amatorero anyuranye, mu guhuza intego yo gukorera hamwe muri Krisito byaje kugenda byumvikana maze kuwa 22/12/1999 bahurira hamwe muri Stade Amahoro mu masengesho akomeye yasojwe kuwa 02/01/2000 kuva ubwo bahita banatangira igikorwa cyo gukora amasuku mu mujyi, babaga bambaye imipira yanditseho ngo 'Sukura umujyi, sukura umutima'.

Kuva icyo gihe amasengesho mpuzamatorero atangira kujya abera kuri sitade Amahoro, uhagarariye iki gikorwa yari Umushumba Emmanuel Kolini wo mu itorero rya Angilikani, Umuyobozi yari Rev. Antoine Rutayisire nawe wo muri Angilikani akaba n'Umuyobozi muri Africa Evangelical Enterprise (AEE), n'abajyanama barimo Rev. Joel Sengoga, Rev. Rutunda Emmanuel na Apotre Dr Gitwaza ubwe.

Yaje gutangiza n'ikindi gikorwa kitswe Afurika Haguruka Urabagirane cyamamaye cyane mu Rwanda nka 'Afurika haguruka'. Cyatangiye mu ntangiriro z'ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2000. Ni igikorwa cyaje gishingiye ku buhanuzi bwakiriwe na Apotre Gitwaza bugira buti 'Imana yibuka Afurika kandi irashaka ko ihaguruka igafata ubuyobozi buhambaye kandi bushingiye kuri Kristo'.

Iki gikorwa kandi kikaba cyaragombaga gutangirizwa mu Rwanda nk'uko ubuhanuzi busobanurwa na Dr Gitwaza wabwakiye, bwari bwubatse mu ntego kandi y'Imana ni uko u Rwanda ruzaba intango y'ivuka rishya n'ihinduka rya Afurika. Iki gikorwa kuva mu 2000 kugera mu 2019 cyagiye kiba mu buryo bw'inama n'amahuriro yibanda ku cyageza Afurika ku intsinzi Imana iyifuriza.

Kuri ubu Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza yashyingiranywe na Pasiteri Angelique bafitanye abana batatu Elisha, Luka na Dawidi.

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/IGICE-CYA-2-Amateka-y-Intumwa-Dr-Paul-Muhirwa-Gitwaza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)