Ubusanzwe pasiporo zisanzwe zari gukomeza gukoreshwa kugeza tariki 27 Kamena 2021, zigasimburwa na pasiporo Nyarwanda y'ikoranabuhanga y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yatangiye gutangwa tariki 28 Kamena 2019, ari nabwo hashyizweho igihe ntarengwa izisanzwe zari kumara.
Kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe birimo n'ingendo, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwatangaje ko hari Abanyarwanda bari mu mahanga babuze uko bajya gufata pasiporo nshya bityo igihe cyo gukomeza gukoresha izisanzwe kikaba cyongerewe.
Itangazo rigira riti 'Kubera ihagarikwa ry'ingendo ryatewe n'icyorezo cya Coronavirus ryatumye Abanyarwanda benshi bari mu mahanga batabona uko bajya kuri ambasade z'u Rwanda gufata pasiporo Nyarwanda y'ikoranabuhanga y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Guverinoma y'u Rwanda yongereye igihe cyo gukoresha pasiporo zisanzwe. Zizakomeza gukoreshwa kugeza 27 Kamena 2022.'
Izi pasiporo nshya zifite ibyiciro bitatu, harimo icya pasiporo zisanzwe z'abantu ku giti cyabo, pasiporo zikoreshwa mu kazi ndetse n'icyiciro cya pasiporo z'abadipolomate n'abanyacyubahiro.
Icyiciro cya pasiporo zisanzwe (Ordinary passport) ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ariko nayo iri mu byiciro bitatu, kandi ikoreshwa mu ngendo zisanzwe.
Muri ibyo byiciro harimo pasiporo y'abana igura 25.000 Frw ifite paji 34, izajya imara imyaka ibiri. Pasiporo y'abakuru igura 75.000 Frw ifite paji 50 imara imyaka itanu, ndetse n'indi y'abakuru igura 100.000 Frw ifite paji 66 izajya imara imyaka 10.
Icyiciro cya Pasiporo zikoreshwa mu kazi, zo zifite ibara ry'icyatsi, zihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw'akazi. Igura ibihumbi 15 Frw ifite paji 5o, izajya imara imyaka itanu.
Hari na pasiporo y'abadipolomate n'abandi banyacyubahiro bateganywa n'iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n'abinjira n'abasohoka, izaba ifite paji 50 imara imyaka itanu, ikazajya itangwa ku mafaranga 50.000 Frw.
Izi pasiporo nshya zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n'ifoto ya nyirayo, kandi ntibishoboka ko kakiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.
Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na Kigali Convention Centre, Agaseke, Intore n'umubyinnyi, ibendera ry'igihugu n'Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.