Ibi ni nabyo byabaye kuri Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu akiri umwana muto ndetse bigakorwa n'uwamureraga yitaga papa.
Mu kiganiro yagiranye na 1K Show, yavuze ko mu mikurire mu bigaragara inyuma atigeze agira icyo abura ariko mu mutima we ahorana intimba kubera gufatwa ku ngufu n'uwamureraga ababyeyi bamusigiye bakava mu Mujyi wa Kigali bakajya mu kazi mu Burasirazuba, ubwo yigaga mu kiburamwaka kuri Camp Kigali.
Ati 'Icyo gihe, byabaye ngombwa ko tujya kuba n'ubundi ku muvandimwe wa mama twari duturanye i Nyamirambo. Ubuzima n'ubundi ntabwo bwari bubi. Umuvandimwe wa mama yarankundaga cyane, twarabanaga ntacyo nifuje ngo nkibure yarandukaga."
"Ariko yari afite umugabo nakwita ko ari shitani n'ubwo bitagaragaraga kuko yiyorobekaga. Hagati y'igihe nari mfite imyaka itatu n'itanu yamfashe ku ngufu atari rimwe cyangwa kabiri.'
Avuga ko ibyabaga byose nta na kimwe yari yemerewe kuvuga kuko yaterwaga ubwoba ndetse mu gihe abana ntacyo batinya kuvuga we yagiraga ubwoba bwo kuba yagira uwo abihingukiriza.
Ati 'Ibyo byose byabaga ntabwo nari nemerewe kubivuga urumva kugira ikintu kibi gutyo utavuga nabyo birakwica mo imbere. Twari abana twajya ku ishuri tukazana imikoro, hanyuma akatubwira ngo tuze twerekane imikoro. Akenshi yabikoraga ari mu cyumba agahamagara umwe umwe nanjye bakaza kumpamagara, nari uwa nyuma kuko njye nta mikoro myinshi nari mfite nigaga mu kiburamwaka.'
Uyu mukobwa yageze aho ariyakira yumva ko ari ibintu bisanzwe kuri we gusa na mwishywa w'uwo mugabo ngo yigeze kumufata ku ngufu. Ikintu avuga ko ari ishusho imuhora mu maso.
Ati 'Inshuro ya mbere ikintu nibuka ni uko nasanze yambaye ubusa aryamye ku gitanda. Arambwira ngo koraho abivugisha imbaraga. Birangira amfashe. Atangira gukora ibyo akora. Arampana ambuza kuzabivuga. Nari mfite musaza wanjye twabanaga aho abandi bari abana be batatu. Nageze aho ndabyakira kuko bambwiraga ko nzapfa. Uwo mugabo nawe yari afite mwishywa we ufite imyaka irenga 20 umunsi umwe mvuye mu cyumba cye nawe amfata ku ngufu.'
Mu myaka itatu yamaze muri uru rugo Murenzi avuga ko yageze aho akajya anuka ariko abantu bamwozaga ntibamenye ibimubaho bakagira ngo ni uko ari umwana akaba akinyara ku buriri, nyamara mu by'ukuri ntaho bihuriye n'uwo munuko we.
Ati 'Nahamaze imyaka itatu. Naranukaga ariko bakagira ngo ni uko nyara ku buriri. Rimwe mvuye ku ishuri hari umuntu watureraga wari warabaye nka Mama twanamwitaga mama.'
'Agiye kunyoza arambwira ngo ko unuka, mpita musobanurira uko byagenze. Yahise abyumva cyane ko muri Jenoside yari yarafashwe ku ngufu akananduzwa SIDA. Yari yarabaye muri ubwo buzima. Yaramvuje arankomeza. Ambuza kuzavuga ibyambayeho.'
Kimwe mu bintu Murenzi Larissa atazibagirwa ni ukuntu mu kumutera ubwoba uwo mugabo yamunyweshaga inkari.
Ati 'Yanyweshaga inkari akankubita. Yajyaga anjyana muri etage hejuru, akambwira ko nimbivuga azanyuriza akanjugunya hasi.'
Murenzi yavuze ko kugira ngo akire ibikomere yatewe n'uyu mugabo byaje ubwo yatangiraga gusenga ndetse akaza no guha imbabazi uwo wamugiriye nabi.
Ngo kubera ibyamubayeho nta muhungu wamuteretaga ngo bimukundire kubera ko yangaga abagabo bose. Agahora mu bitaro arwaye indwara zitagaragara.
Larissa Murenzi ni umwana wa kabiri mu bana umunani.
Murenzi asigaye yifashisha Youtube afasha abantu bakomeretse nkawe