Igitego cyo mu minota ya nyuma cyarijie Kiyovu kizamura Rutsiro, Gasogi United mu makipe asigaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Nova Bayama cyo mu minota ya nyuma cyahesheje intsinzi Rutsiro FC imbere ya Kiyovu Sports ihita inazamuka mu gihe Urucaca rwisanze mu makipe agomba gusigara.

Hakinwaga imikino isoza amatsinda A na B, uretse ko mu itsinda A harimo umukino w'ikirarane wo AS Muhanga izasura Bugesera FC uzakinwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi.

Mu itsinda C, Kiyovu Sports ku Mumena yari Rutsiro FC yayitsinze 2-1 mu mukino ubanza.

Rutsiro FC yari izi ko gutsinda byagira icyo biyifasha, yatangiye umukino isatira cyane ishaka uko ibona igitego.

Nta mahirwe menshi yabonetse ariko nayabonetse mu minota ya mbere y'umukino ku mpande zombi ntizayabyaje umusaruro.

Rutsiro FC yari yakomeje gushaka igitego yaje kukibona ku munota wa 37 n'umutwe gitsinzwe Iraguha Hadji.

Kiyovu Sports yahise ikanguka ishaka uko yishyura iki gitego iza no kukibona ku munota wa 45 gitsinzwe na Nkoto Karim kuri penaliti, ni nyuma y'ikosa yakorewe mu rubuga rw'amahina n'ubwugarizi bwa Rutsiro FC, ni ku mupira yari ahawe na Bonane Janvier. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yasatiriye ishaka igitego cy'intsinzi ariko ubusatirizi bw'iyi kipe bwari buyobowe na Nkoto Karim na Armel bagorwa n'umunyezamu Pascal Dukuzeyezu.

Umutoza wa Rutsiro, Bisengimana Justin yakoze impinduka ku munota wa 63 hinjiramo Nova Bayama.

Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Rutsiro FC yafashije ikipe ye mu gushaka igitego.

Ku munota wa 88 ku burangare bwa ba myugariro ba Kiyovu Sports, Ngandu Omar na Mbogo Ally, Nova Bayama yacomekewe umupira mwiza areba umunyezamu Kimenyi Yves utari uhagaze mu izamu neza, amutera ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina nko muri metero 29 umupira uyoboka mu rushungura, abari muri Stade bati "inkuba irakubise". Umukino warangiye ari 2-1, Kiyovu Sports isigara ityo.

Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Gasogi United. Muri iri tsinda hazamutse Rayon Sports n'amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w'ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w'igitego 1, Kiyovu Sports ifite 7.

Mu itsinda A, APR FC yatsinze Gorilla FC 3-0, Bugesera FC itsinda AS Muhanga 2-0. Muri iri tsinda APR FC niyo yamaze kubona itike n'amanota 18, hasigaye kumenyekana izayikurikira hagati ya Gorilla FC ifite amanota 9 na Bugesera FC ifite amanota 6 ariko ifite umukino w'ikirarane na AS Muhanga ku wa 4.

Amakipe yamaze kubona itike yo kuzamuka mu itsinda ni AS Kigali, Police FC, APR FC, Marines FC, Espoir FC, Rayon Sports na Rutsiro FC.

Kiyovu Sports ntiyahiriwe n'uyu munsi
Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports ihita izamuka mu makipe 8 ahatanira igikombe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cyo-mu-minota-ya-nyuma-cyarijie-kiyovu-kizamura-rutsiro-gasogi-united-mu-makipe-asigaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)