Ijoro rya mbere muri Kasho, uko bataramiye abafungwa,…-Inkuru ya Davis D na Kevin Kade #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kevin Kade ni we wabanje gufatwa tariki 21 Mata 2021, Davis agenda amusangayo tariki 24 z'uko kwezi.

Kevin Kade yashinjwaga kuba yarasambanyije umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure, mu gihe Davis D we yashinjwaga kuba icyitso muri iki cyaha.

Bose barekuwe by'agateganyo tariki 14 Gicurasi 2021 nyuma yo gusanga ko nta mpamvu ikomeye yatuma bakurikiranwa bafunzwe.

Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm, aba basore bagarutse ku bihe bikomeye baciyemo kuva ku munsi wa mbere batawe muri yombi n'inzego z'umutekano.

Kevin Kade yavuze ko ubwa mbere atiyumishaga ibyari kumubaho ku buryo rimwe na yabifataga nko kurota.

Ati 'Nagiraga ngo ndi kurota, naravugaga ngo buke mbyuke ibi bintu ntabwo ari byo.'

Davis D wafashwe saa tanu z'ijoro, we avuga agifatwa yari afite ubwoba bwinshi dore ko bwari ubwa mbere afunzwe.

Yagize ati 'Yari amasaha akomeye cyane, ninjiyemo saa saba z'ijoro. Ni ubwa mbere nari nagereye amarembo ya gereza, nari mfite ubwoba bwinshi cyane.'

Umwe mu bapolisi wari ushinzwe kurinda aho bari bafungiye yamaze isaha amwumvisha ko ibyamubayeho atari iherezo ry'ubuzima.

Ubwo Davis D yageraga muri kasho yakiriwe na mugenzi we Kevin Kade ndetse amufasha no kubona aho aryama kuko nta buriri yari afite.

Ati 'Ninjiyemo ntafite uburiri, Kade ni we wamfashije kuko yari amazemo iminsi itatu, ambwirira umuntu bita Paccy wararaga mu Kiyovu wumva naririmbye, nahise nsinzira bigeze nko mu ma saa cyenda nari nzi ko ndi iwanjye ndebye ubuzima nari ndimo numva birandenze.

Nubwo aba basore batari borohewe, no mu miryango yabo byari amarira, impungenge ari zose ko abana babo bashobora kubabura babareba.

Kevin Kade avuga ko byari bigoye mu muryango wabo kuko bari no kwitegura ubukwe bw'umuvandimwe we.

Ati 'Nagiye mu gihome papa wanjye abyibushye ariko nagarutse yarananutse, ntabwo yigeze atuza. Nafunguwe mpita njya mu bukwe, bwari ubwa mbere mbona ubukwe bw'umuvandimwe tuvukana. Kumva urero umubyeyi afite ubukwe bw'umwana we n'undi ufunze ntabwo yashoboraga kubyiyumvisha.'

Davis D na we avuga ko umubyeyi yababaye cyane ndetse ahangayikishwa n'uko umuhungu we afunzwe kandi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyane.

Ati 'Papa ni ibintu byamubabaje cyane, ariko akomera nk'umugabo kumva uri kurengana gutyo, urumva nyine Papa wawe… ntabwo ari ukuvuga ngo wasinze nyuma y'iminsi itanu urarekurwa ni icyaha kivuga ngo kimpamye navamo mfite imyaka 53,'

Ku munsi ubanziriza uwo batahiyeho, abo bari bafungwanywe babasabye ko babanza kubataramira dore ko bari bamaze kubaka ubushuti bukomeye.

Ati 'Nasanze ifarasi ari indirimbo yitiriwe umuntu wese winjiye hariya. Urumva ntabwo nari kuhava ntabaririmbiye. Kuko bari bazi ko ibyanjye bizasomwa ku wa Gatanu ku wa Kane banze ko ndyama.'

Nyuma yo gufungurwa Davis D yashyize hanze indirimbo yise 'Itara' yandikiye mu buroko.

Ivomo : Hose.rw

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ijoro-rya-mbere-muri-Kasho-uko-bataramiye-abafungwa-Inkuru-ya-Davis-D-na-Kevin-Kade

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)