Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, muri Kigali Arena hasozwaga irushanwa rya Basketball Africa League ryahuzaga amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika , ni irushanwa ryatangiye tariki ya 16 kugeza kuya 30 Gicurasi 2021 ryasojwe ikipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri itwaye igikombe nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76-63.

Muri uyu mu kino wa nyuma, ikipe ya Zamalek ntabwo yatangiye neza kuko ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tuniziya yatsinze agace ka mbere ku manota 22 kuri 17 ya Zamalek, gusa mu gace ka kabiri ikipe yo mu Misiri ya Zamalek yagatsinze ku manota 27 kuri 20, bityo amakipe ajya kuruhuka ikipe ya Zamalek ikoze amanota 44 kuri 42 ya US Monastir.

Amakipe yombi avuye kuruhuka habayeho guhatana cyane kuko hakozwe amanota makeya ku mpanze zombi ubwo bakinaga agace ka gatatu, kuko ikipe ya Zamalek yakoze amanota 11 ku manoya 9 ya Monastir, mu gace ka kane nibwo Zamalek yagaragaje imbara nyinshi kuko yakoze amanota 21 kuri 12 ya Monastir bityo umukino wose urangira ikipe y'abanya Misiri ya Zamalek ikoze amanota 76 kuri 63 ya US Monastir.

Umukinnyi w'irushanwa yabaye Wallace Walter Hodge wa Zamalek, ahabwa igihembo cyitiriwe Hakeem Olajuwon nyuma yo kugira impuzandengo y'amanota 15,5, impuzandengo y'imipira yatanze kuri bagenzi be ikavamo amanota ingana na 5,7 no gusama imipira yahushijwe n'ikipe bahanganye ku mpuzandengo ya 5.

Mugenzi we bakinana, Anas Osama Mahmoud yabaye umukinnyi witwaye neza mu kugarira, ahabwa igihembo cyitiriwe Dikembe Mutombo mu gihe Makrem Ben Romdhane wa US Monastir yahawe icy'umukinnyi wagaragaje koroherana cyitiriwe Manute Bol.

Mu wundi mukino wabanje wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97 kuri 68.

The post Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-zamalek-yo-mu-misiri-yegukanye-bal-yakinwaga-bwa-mbere-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-yasoje-ku-mwanya-wa-kane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-zamalek-yo-mu-misiri-yegukanye-bal-yakinwaga-bwa-mbere-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-yasoje-ku-mwanya-wa-kane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)