Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy’ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.
Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy’ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.
Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.
Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.
Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n’imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.
Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.