Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iri joro ryo kuwa 22 Gicurasi 2021, Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) cyongeye kuruka. Ni nyuma yuko mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 abahanga mu by'ibirunga bari baburiye abatuye umujyi wa Goma ko ikirunga cya Nyiragongo cyaba kigiye kongera kuruka.

Nkuko bamwe mu baturiye umujyi wa Goma babitangaje mu butumwa banyujije kuri Facebook bagiye bagaragaza ko babonye ikirunga cya Nyiragongo kiruka nkuko byatangajwe ndetse banasaba abantu kubasengera

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko ikirere cy'i Rubavu cyatukuye kubera ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka cyane.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage b'akarere ka Rubavu ko kugeza ubu nta gikuba kiracika bubasaba gutuza bagakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu kwezi kwa mbere mu 2002. Icyo gihe amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu. Hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru….

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ikirunga-cya-nyiragongo-cyongeye-kuruka-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)