Green Hills Academy yigamo abana b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusa ahanini abanyeshuri barangirije muri iki kigo bahitamo gukomereza amasomo yabo mu bihugu bitandukanye. Byibuze 95% by’abarangije bahita berekeza ibwotamasimbi kuvomayo ubumenyi.
Mu rwego rwo kuremamo aba bana Ubunyarwanda no gusobanurirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo ngo bazakomeze kugihoza ku mutima mu gihe cyose bazaba baragiye i mahanga, mu 2016 ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje kuri gahunda yo guha ubumenyi abarangije amashuri no kurushaho kubakundisha u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusura ahantu nyaburanga kandi habitse amateka.
Kuri iyi nshuro abanyeshuri 62 barangije umwaka wa gatandatu muri iri shuri batemberejwe mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu Ndoli, bishimira amateka bahamenyeye , bavuga ko ari impamba y’urugendo izabafasha.
Kaze Muhuza Samantha w’imyaka 17 yabigarutseho agira ati “Ni ubwa mbere nari nje hano. Nize byinshi birimo umuco n’amateka y’u Rwanda ntari nzi, nabonye ibikoresho bakoreshaga, nabonye byinshi ntatekerezaga kandi byampaye ibyishimo byinshi kumenya uko abakurambere bacu babagaho. Ibi bizadufasha no mu gihe tuzagera mu mahanga tuzabasha kwereka abanyamahanga ko hari byinshi byiza twanyuzemo.”
Divin Lionel Dushimimana n’ibyishimo byinshi yabwiye IGIHE ko kwigishwa amateka nk’aya usanga abenshi batari banayazi, bigatuma barushaho kuyamenya neza.
Yagize ati “Nabonye amateka y’u Rwanda imbonankubone, ibyo twajyaga dusoma mu bitabo, ibyo twajyaga twumva batubwira rimwe na rimwe twajyaga dutekereza ko ari amakabyankuru ariko ubu nabyiboneye ku isoko. Hari byinshi ntari nzi kandi namenyeye aha ngaha. Kumenya aya mateka biramfasha gusobanukirwa uwo ndi we nkamenya amateka ndetse nkaba nabasha kuyasobanurira n’abandi.”
Muri ibi biganiro byose abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka, ubuzima, ubutwari n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Abami bo hambere batwaye u Rwanda mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu.
Nate Scott, Umunyamahanga wiga muri iri shuri, amaze imyaka ibiri mu Rwanda, akaba abyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyamerika n’undi w’Umunya-Ethiopie. Yavuze ko ahakuye amateka akomeye azabasha gusangiza abandi nasubira i wabo.
Ati “Tukigera hano twahise dusobanurirwa amateka y’Abami batwaye igihugu, ni amateka ntari nzi mbere ndetse twize byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda n’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere n’umuco w’Abanyarwanda. Mu gihe nzava mu Rwanda mfite byinshi nzasobanurira abo mu rugo batazi bishingiye ku muco n’amateka nkuye aha.”
Ishema Kirezi Kevin na mugenzi we Umutoni Sonia bose bafite imyaka 17 bahuriza ku kuba bize amateka mu buryo buziguye ndetse no kuba bizabafasha kwiyumvamo ubunyarwanda n’ahandi hose baba bari ngo bazakomeza gukumbura umurage w’ubutwari by’Abanyarwanda.
Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge na we yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru y’uru rugendoshuri, asobanura ko ari uko benshi muri bo bazahita berekeza mu mahanga ndetse harimo n’abanyamahanga bityo ko ari ukugira ngo buri wese ugiye ahabwe impamba izamuherekeza aho azajya hose ndetse no kurushaho kubakundisha u Rwanda.
Ishuri Green Hills Academy rimaze imyaka 24 rikorera mu Rwanda, ryashyizeho iyi gahunda yiswe ‘Intambwe y’Intore’ igamije kwigisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye amateka n’umuco by’u Rwanda muri 2016. Ni muri uwo mujyo basura ibyiza nyaburanga ndetse n’ahantu h’amateka ku gihugu mbere yo kwerekeza mu buzima bwo hanze y’ishuri.