Imiryango itari iya Leta yasabiye abanga gutanga amakuru kujya bahanwa aho kugawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda nyuma yo kubona ibyifuzo-nama (recommendations) ibihugu bitandukanye byasabye ko u Rwanda rwazubahiriza mu gihe cy'imyaka itandatu iri imbere, na yo yatangiye kubisesengura mu rwego rwo kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ibyifuzo-nama ibihugu bitandukanye byasabye u Rwanda kuri iyi nshuro ni 160 biri mu ngeri zitandukanye, harimo imyanzuro 16 irebana n'ubwisanzure bw'itangazamakuru n'ubwo gutanga ibitekerezo.

Mu nama igamije gusesengura ingingo ku yindi ibyo byifuzo-nama, ijyanye n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, yateguwe n'Ihuriro ry'imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & H.P) ku bufatanye n'ihuriro ry'Abatanga ubufasha mu mategeko bavuze ko kugira ngo binozwe hari ibikwiye guhinduka ndetse no kongerwamo imbaraga.

Ubusanzwe mu itegeko ryerekeye gusaba no guhabwa amakuru mu ngingo yaryo ya munani, rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru kuri urwo rwego cyangwa ku ishami ryarwo kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko. Ibi ariko ntibereba gusa ibigo bya Leta ahubwo n'ibigo bimwe byigenga birebwa na ryo.

Nubwo iri tegeko rihari ariko hari ababirengaho bitwaje ko nta bihano runaka bizwi uretse gusa kunengwa n'urwego rw'Umuvunyi rwahawe gukurikirana iyubahirizwa ry'iri tegeko.

Umugenzuzi w'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, muri Legal Aids Forum, Mwitende Jean Claude, yavuze ko umwaka ushize hari ibyufuzo-nama bitatu gusa none ubu Leta yemeye ibigera kuri 16 kandi bikubiyemo ibice bibiri ari byo, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru ndetse n'ubwisanzure bwo kwishyira hamwe n'amashyaka.

Yavuze ko nubwo ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda butangwa ariko hari ibikwiye gukosorwa bijyanye no kubona amakuru nk'uko na Leta yabyemeye.

Yavuze kandi ko hakiri imbogamizi mu itangwa ry'amakuru kandi ko bifuza ko hashyirwaho ibihano ku mukozi uwa ari we wese wanze gutanga amakuru.

Yagize ati 'Icyo dusaba, dukurikije ibyifuzo-nama bihari na Leta yemeye, ni uko noneho uwanze gutanga amakuru aho kugawa hakwiye kujyaho ibihano bifatika. Kugira ngo n'abandi banga kuyatanga bumve ko bitakiri bya bindi ahubwo noneho bagomba kuyatanga kuko hari ibihano biteganyijwe.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko hakiri ibyuho mu mategeko.

Ati 'Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay'ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru ariko ubu byakuwemo.'

Umukozi Ushinzwe Ibikorwa muri Legal Aid Forum, Me. Ibambe Jean Paul yavuze ko nubwo amategeko agenga umwuga w'itangazamakuru n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ahari, hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitabangamira bwa bwisanzure.

Yavuze kandi ko mu itangazamakuru hari ibidakwiye gufatwa nk'ibyaha ahubwo byafatwa nk'amakosa ubikoze agakurikiranwa mu buryo bw'imbonezamubano aho kugira ngo umuntu niba yasebeje abandi ajye guhanwa nk'uwakoze icyaha akaba yacibwa ihazabu ndetse agatanga indishyi ku wo yasebeje.

Mu mategeko mpanabyaha, ingingo ya 288 ivuga ko umuntu usebanya mu ruhame, akitirira undi ikintu cyamutesha icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu gihe umuntu wese utukira undi mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Buri myaka itanu u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu bitandukanye, byitaba Akanama k'Umuryango w'Abibumbye Gashinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu, bakareba uko igihugu kiri kubyitwaramo, hanyuma ibihugu bigatanga ibyifuzo-nama. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye ibyifuzo-nama 160 bizakorwaho mu myaka itanu, bivuze ko bizagera muri 2026.

Abanga gutanga amakuru basabiwe kujya bahanwa aho kugawa gusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabiye-abanga-gutanga-amakuru-kujya-bahanwa-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)