Iki cyorezo cyerekanye intege nke Guverinoma z'ibihugu zagize mu kubaka ishoramari rikenewe kugira ngo uru rwego rw'ubuvuzi ruhore rwiteguye gutanga ibisubizo bikenewe mu bihe by'icyorezo karundura nka Covid-19.
Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n'umuryango Tony Blair Institute for Global Change, ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubakira ubushobozi urwego rw'ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw'ibyorezo bishobora kwibasira Isi.
Ati 'Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n'ibindi byose by'ingenzi byubakira.'
Yakomeje agira ati 'Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n'ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo birahenze ariko guhangana n'icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.'
Mbere y'uko iki cyorezo cyaduka ariko hari ibihugu byari byarakemuye ikibazo cy'urwego rw'ubuvuzi n'ubwo nabyo Covid-19, yabyeretse ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.
Nko mu Buhinde, igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, 'Medical Tourism', aho gisarura akayabo mu barwayi bava mu bihugu by'amahanga birimo n'u Rwanda bajya kwivuzayo bitewe na serivisi z'ubuvuzi zateye imbere baba bagiye gushakayo.
Nibura iki gihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, cyinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ aturutse muri serivisi z'ubuvuzi giha abanyamahanga.
Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z'amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk'u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse u Buhinde hari n'ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo bisarure akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.
Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu bisarura akayabo biturutse mu barwayi boherezwamo baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika n'u Rwanda muri rusange.
U Rwanda muri gahunda yo gukemura iki kibazo
Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw'ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b'inzobere.
Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka urwego rw'ubuvuzi kugira ngo rwongere umubare w'abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z'ubuvuzi ibizwi nka 'Medical Tourism'.
Icyo gihe yagize ati 'Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w'abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z'ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n'abantu baturutse mu Karere.'
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bitangaza ko uyu mwaka uzajya kurangira bishobora gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n'ahandi.
Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 - 1000 ku munsi, bikaba bifite n'ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.
Ati 'Hari gahunda ya Leta ihari yo gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, hano muri Faisal twiyemeje rero kuziba icyuho cy'ibura ry'ubuvuzi bw'indwara zikenera kubagwa kw'amagufa n'inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).'
Yakomeje agira ati 'Icyo twifuza ni uko muri iyi myaka mike iri imbere tuba dufite serivisi zose z'ingenzi mu gihugu ku buryo umuntu avurwa hari ikoranabuhanga ryose rikenewe kugira ngo ahabwe ubuvuzi yifuza. Ubundi dufite gahunda y'imyaka itanu yo kuzaba twamaze kugira abaganga bahagije, ibikoresho bihagije ndetse n'ibikorwa remezo. Ibyo byose hari gahunda isobanutse yo kuba twabigeho.'
Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n'izijyanye n'imisemburo yo mu mubiri.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by'ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.
Mu kwezi gutaha, ibi bitaro birakira n'abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z'umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.
Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki Itsura Amajyambere n'Ubucuruzi muri Afurika y'Uburasirazuba n'Amajyepfo (TDB) yahaye ibitaro bya Faisal inguzanyo ya miliyari 14Frw.
Dr Kalimba avuga ko aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n'ibice bikorerwamo amahugurwa n'ubushakashatsi.
Mu kubaka urwego rw'ubuvuzi hashorwa imari muri uru rwego, mu Rwanda kuri ubu hari kaminuza y'icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no muri Nzeri 2019 hafunguwe Ishuri ry'Ubuvuzi rya Kaminuza y'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ya AUCA.
Muri Gashyantare 2020, mu Rwanda hafunguwe Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa (radiotherapy).
Ibijyanye no kuyungurura amaraso yo mu mpyiko, uretse mu bitaro bya Faisal, hari ahandi hari Dialyse nka Kigali Dialysis Center - Africa Healthcare Network, ikorera Rubavu, Gihundwe na Kigali, hari kandi n'Ibitaro bya Kanombe, CHUK na CHUB byose bitanga izo serivisi.
Muri uyu mujyo wo kugira urwego rw'ubuvuzi rukomeye kandi Ivuriro rya Legacy Clinic iherutse gutangaza ko igiye gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi ritanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n'abanyamahanga benshi.
Ku yindi mishinga yo mu rwego rw'ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw'uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk'ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.
Havuzwe kandi uruganda rw'imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80% n'urundi ruhuriweho n'u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.
U Rwanda kandi rufitanye amasezerano n'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD), cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi.
Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.
Nikimara gutangira imirimo cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri, yaba mu rwego rw'ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga mu kuvura kanseri.
IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana n'iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n'amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.
Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n'Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by'ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y'u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).
Guverinoma itakaza akayabo mu kwishyurira abajya kwivuza mu mahanga
Ubusanzwe abantu bava mu Rwanda bajya gushaka ubuvuzi mu mahanga ku mpamvu zitandukanye; hari abajyayo ku bw'uko serivisi bagiye gushaka zidatangirwa imbere mu gihugu, hari n'abajyayo ku bw'uko bafite amafaranga ariko atari uko izo serivisi baziburiye mu gihugu.
Hari kandi abajyayo ku bwo kutagira amakuru aho usanga bajya gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu ariko bo batabizi, hari n'abajyayo ku bw'imyumvire, ugasanga batizeye serivisi z'ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyabo.
Abajya kwivuriza mu mahanga ku mpamvu z'uko indwara baba barwaye zisaba kubaga umutima, indwara z'impyiko, indwara zijyanye na Cancer [izo ku rwego u Rwanda rutarabasha kuvura] n'izindi zitandukanye.
Dr Kalima yavuze ko nibura u Rwanda ku mwaka rwishyurira abantu bari hagati ya 30-40 cyangwa bakarenga kandi usanga gusimbuza impyiko bitwara nibura hagati ya miliyoni 25 â" 30 Frw (kuri buri muntu).
Ibi kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa mu ngendo, amacumbi ndetse n'ibishobora gutunga umuntu mu gihe cy'ukwezi cyangwa abiri ashobora kumara mu Buhinde cyangwa ahandi yaba yagiye kwivuriza.
Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nibura mu mwaka, ikoresha abarirwa hagati ya miliyoni 800 Frw na miliyari 1 Frw mu kwishyurira abanyarwanda bajya kwivuza indwara zirimo impyiko. Abo ni abishyurirwa na Leta ariko hari abandi benshi baba bafite amikoro biyishyurira cyangwa bakishyurirwa n'abagiraneza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye IGIHE ko n'ubwo ayo mafaranga ari menshi ariko ahanini bituruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa muri uru rwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.
Ati 'Icya mbere aboherezwa ni bake ku bakeneye kujyayo kuko ni abo leta iba yashoboye kwishyurira kandi hari benshi babikeneye batari bake, hari ariko n'abiyishyurira. Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu kubera ko nibura abafite ibibazo by'indwara z'umutima batangiye kujya bavurirwa mu Rwanda biragabanyuka.'
Yakomeje agira ati 'Ariko kugeza ubu abafite ikibazo cyo gihinduza impyiko bajya mu mahanga, ariko hari n'abajya kwivuza Cancer mu buryo bwisumbuye ku bukoreshwa hano mu Rwanda, abo bajya muri Kenya ariko ibyo byose twizeye ko mu gihe kiri imbere bizaba bikorerwa mu gihugu cyacu kandi bizagabanya nka 90% by'amafaranga dutangira abajya kwivuza hanze.'
Minisitiri Dr Mpunga uvuga ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi kandi hari serivisi nyinshi zisigaye zitangirwa mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abanyarwanda babimenya bakajya bareka kurira indege bajya kuzishaka mu mahanga.
Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk'ubu hari uburyo bushya bwashyizweho bwo gutanga serivisi zizwi nka 'VIP' aho nk'abayobozi bakuru cyangwa abandi bantu bashobora gusura u Rwanda bakeneye guhabwa izo serivisi bafashwa kandi abantu bagenda babishima bakanyurwa na serivisi z'ubuvuzi zitangirwa mu Rwanda.
Dr Kalimba ati 'Ku bijyanye n'ubuvuzi ntabwo byihishira, uko serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda zizamuka, zitera imbere cyangwa zinozwa, byagakwiye kuba imwe mu mpamvu abanyarwanda twese tugira icyizere ntitwumve ko ibintu byose ari ukujya hanze, Nairobi cyangwa n'ahandi.'
Yakomeje agira ati 'Ariko buriya hagomba kuzamo uruhare rwacu nk'abavuzi, tugomba guharanira gutanga icyizere abantu bakumva ko ubuvuzi buhagaze neza, bukomeza butera imbere kandi dutanga serivisi nziza. Ntabwo umuntu yavunika ajya ahandi kandi abona ibyo ajya gushaka iwabo bihari.'
Muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi [2017-2024], Guverinoma y'u Rwanda yari yihaye intego yo kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n'iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.
Guverinoma y'u Rwanda ivuga kandi ko kugeza mu 2014, imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy'ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000.