Imitsi ijyana amaraso mu bwonko yaraturitse, Jacques wanyuze muri APR FC aratabaza, ubutumwa kuri Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutayomba Jacques wize umupira mu ishuri rya APR FC aratabaza umuyobozi w'ikirenga w'iyi kipe, Gen James Kabarebe ngo amufashe kwivuza indwara ya Stroke(guturika kw'imitsi ijyana amaraso mu bwonko).

Rutayomba Jacques ni umwe mu bakinnyi batangiranye n'irerero rya APR FC 2009 aho yasohotsemo muri 2012 ahita ajya gukinira ikipe ya Amagaju FC.

Amagaju FC yayikiniye kuva 2012 kugeza 2015 aho yahise ahagarika gukina bitewe n'imvune zamuzengereje.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Rutayomba Jacques yavuze ko yaje kubona akazi mu Bashinwa bakora ibigega Kicukiro muri 2019.

Uyu mugabo wumvikana ko afite imbaranga nke mu mvugo ye, avuga ko nyuma y'amezi 3 yahise agira ikibazo cy'indwara ya Stroke(guturika kw'imitsi itwara amaraso mu bwonko) arivuza ariko biranga.

Ati'aho mu bashinwa nahakoze amezi 3 gusa, nahise ngira ikibazo cya Stroke muri Nzeri 2019. Narivuje CHUK ariko byaranze ubu ndamye mu rugo, ndaribwa cyane.'

Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko gukira yakira ariko bisaba ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi akaba nta bushobozi afite.

Ati'abaganga bambwiye ko kereka ngiye kwivuriza mu Buhinde. Ntabwo bambwiye amafaranga bisaba ariko ubu rwose nta n'ubushobozi mfite nkeneye ubufasha bwa buri muntu.'

Avuga ko yagerageje kuvugana na Gen James Kabarebe ariko ntibyamukundira akaba amusaba ko yamufasha kwivuza.

Ati'umuyobozi wa APR FC nagerageje kuvugana na we ni Gen James Kabarebe, ariko ntabwo byankundiye. Nasabaga rwose ko yamfasha nkivuza.'

Bamwe mu bakinnyi babanye n'uyu mukinnyi mu irerero rya APR FC, bavuze ko koko uyu mukinnyi ameze nabi akeneye ubufasha bwa buri munyarwanda akaba yakwivuza.

Rutayomba Jacques ubu aba mu Busanza aho arwajwe n'umugore we na we udafite akazi, akaba asaba n'abakinnyi babanye mu irerero rya APR FC kureba uko bamufasha. Wifuza kuvugisha Rutayomba Jacques wamuhamagara kuri 0788348891.

Yamaze igihe ahumekera mu byuma byongera umwuka
Ubuzima bwe ntibumeze neza
Atararwara yari umusore mwiza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imitsi-ijyana-amaraso-mu-bwonko-yaraturitse-jacques-wanyuze-muri-apr-fc-aratabaza-ubutumwa-kuri-gen-james-kabarebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)