Imiyoboro ishaje yo muri 'Quartier Commercial' yateraga ibura ry'umuriro rya hato na hato yahinduwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri 'Quartier Commercial' barashima ko ubu bari kubona umuriro neza udacikagurika.

Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete y'Igihugu y'Ingufu, REG, mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel, avuga ko gusimbura imiyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2021.

Yagize ati 'Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z'umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy'imvura cyangwa ibindi biza bikaba cyatuma muri 'Quartier Commercial' babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.'

Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

Yagize ati 'Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy'umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.'

Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by'ikoranabuhanga (Electronics), yavuze ko bishimiye kongera kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika.

Yashimye ko kuri ubu akazi kabo kari kugenda neza.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri EUCL-REG, Gakwavu Claver, avuga ko bari gukorana na Banki y'Isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu abawutuye bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

Yagize ati 'Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy'umuriro abatuye umujyi bazongera kugira. Ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje muri Kigali twabitewemo inkunga na Leta na Banki y'isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y'amashanyarazi muri Kigali n'Imijyi iyunganira.'

Gakwavu avuga kandi ko Banki y'Isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry'umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n'izindi cabine umunani ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z'amashanyarazi.

Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi rwagati ahazwi nka 'Quartier Commercial' binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika
Imiyoboro ishaje yo muri 'Quartier Commercial' yateraga ibura ry'umuriro rya hato na hato yahinduwe
Umuyoboro wanyuraga hasi wasimbuwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiyoboro-ishaje-yo-muri-quartier-commercial-yateraga-ibura-ry-umuriro-rya-hato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)