Saa Moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo umushoferi wari uyitwaye yari amaze kuyiparika mu marembo y’iri soko.
Iyi nkongi yatunguye benshi bitewe n’uburyo iyi modoka yafashwe ubwo yari ihagaze nta muntu n’umwe wari uyirimo.
Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abasekirite bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahise batangira kuyizimya bifashishije za kizimyamoto zo muri iri soko ariko babanza kuyimena ibirahuri kugira ngo babashe no kuzimya umuriro wari wamaze kuyigeramo imbere.
Umuturage witwa Twagiramahirwe Jean Claude, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uburyo iyo modoka yafashwe n’inkongi nta muntu n’umwe uyirimo.
Ati “ Mbese bagenzi banjye babonye itangiye gushya bahita bampamagara noneho duhuruza abandi bantu dutangira gushaka za kizimyamoto nazo zibanza kubura ariko aho zibonekeye twahise dukora ubutabazi bwashobokaga turayizimya.”
Iradukunda Elie we yagize ati “ Tubonye itangira icumba umwotsi imodoka itangira gushya tugerageza gushakisha nyirayo turamubura nibwo twiyambaje inzego z’isoko n’iza polisi zikorera aha hafi ziraza zitangira kuyizimya bibanza kunanirana ariko tubigezeho itararangirika cyane.”