Imodoka za RDF ziri gucyura impunzi z'Abanyekongo zibyifuza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyekongo bahungiye mu Rwanda kuva mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y'itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

Yagize ati 'Uturere dushobora kugerwaho n'ingaruka ziterwa n'amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.

Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.'

Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

Icyakora hari abakongomani batangiye gutahuka ku bushake ariyo mpamvu amakamyo ya RDF yakoreshejwe mu kubacyura.

Izi modoka nini za RDF ziri gufasha bariya banyekongo gutahuka, zirabatwara zikabageza ku mupaka uhuza u Rwanda n'Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi zigahita zambuka.

Abatuye i Rubavu baravuga ko agahenge kagarutse kuko n'imitingito yakubitaga buri kanya yagabanutse bityo impunzi zatangiye gutaha ku bushake zikaba ziri gufashwa n'imodoka z'Igisirikare cy'u Rwanda.




Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/imodoka-za-rdf-ziri-gucyura-impunzi-z-abanyekongo-zibyifuza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)