Umukuru w'Igihugu yafunguye iki cyumba ku wa 19 Gicurasi 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Biruta Vincent, Minisitiri w'ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Dr Amb. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa n'abandi.
IRCAD ni ikigo kizigisha kubaga hifashishijwe Camera na robot mu buryo badafungura cyangwa ubufungura umubiri. Cyashinzwe kandi kiyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994.
Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.
Iki kigo cyatangiye kubakwa mu gihugu nyuma y'aho Prof. Marescaux yasuye u Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze eshatu mu Rwanda no hanze yarwo.
Prof. Marescaux yemeza ko yabonye Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe agereranya kuri we na Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa , bituma icyumba gishya [Auditorium] cya IRCAD Strasbourg akimwitirira.
Général Charles de Gaule ni umusirikare wayoboye u Bufaransa guhera mu 1958 kugeza mu 1969. Mu gihe cy'intambara ya kabiri y'Isi, yagize uruhare rukomeye mu guhashya aba-Nazi ba Hitler. Yibukwa mu Bufaransa nk'umugabo wabashije gusubiza igihugu hamwe nyuma y'intambara ya kabiri y'Isi, kigasubirana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyumba cyitiriwe Kagame wabaye tariki ya 19 Gicurasi i Strasbourg, Prof. Marescaux, kandi yashimiye Perezida Kagame imiyoborere, no kuba yemeye ubutumire bwe.
Mu ijambo rye Pereda Paul Kagame na we yashimiye cyane Prof. Marescaux wemeye gukorana n'u Rwanda na Afurika muri rusange.
Perezida Kagame yabashimiye ubufatanye bw'icyo kigo by'umwihariko kuba baremeye gufungura ishami mu Rwanda, avuga ko bizafasha urubyiruko rw'ejo rw'Abanyarwanda kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.
Kugirara ngo kandi Prof. Marescaux yemere ko iki kigo gifungura ishami mu Rwanda byaturutse ku bwamamare bw'ibikorwa n'imyitwarire myiza y'ubuyobozi bwa Perezida Kagame.
IRCAD kugira ngo ijye mu Rwanda kandi byaturutse ku bufatanye bwa bamwe mu baganga bo muri Diaspora Nyarwanda bamenyekanishije iki kigo mu bayobozi b'u Rwanda ndetse bakimenyekanisha mu bandi Baganga b'Abanyarwanda, umukuru w'igihugu abyumva vuba imikoranire itangira ubwo.
Abayobozi ba IRCAD Taiwan ni ya Bresil batari babashije kuza i Strasbourg nabo mu ijambo ryabo hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bavuze ko biteguye gukorana no gufatanya n'u Rwanda kandi bose bahuriza ku gushima Perezida Kagame.
Uyu muhango kandi witabiriwe n'abarimo uyobora ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg witwa Jean Sibilia, Michel Galy Umuyobozi mukuru w'ibitaro byose bya Kaminuza zose za Strasbourg, wavuze ko azagirana ubufatanye hagati y'ibitaro bya Kaminuza ya Strasbourg n'ibyo mu Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku baganga barimo n'abazava mu Rwanda bajya guhugurirwa muri Strasbourg.
IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana na kanseri cyane cyane izifata ibice byo mu nda binyuze mu bushakashatsi ndetse n'amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.
Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n'Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by'ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y'u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).
Amafoto: Village Urugwiro