Impinduka mu buzima bw’abatuye mu Murenge wa Rwaniro bagejejweho amashanyarazi -

webrwanda
0

Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Huye, Kayibanda Omar, yavuze ko muri Rwaniro kugeza ubu ingo zirenga 250 zihwanye na 10% zigize uwo Murenge zamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse bari kwihutisha imirimo yo kubaka imiyoboro iringaniye ngo bayageze mu Tugari twose tugize Umurenge wa Rwaniro.

Kayibanda yakomeje agira ati “Ubu hari indi mishinga REG ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye izakomeza gutanga amashanyarazi muri uyu Murenge wa Rwaniro, turizera ko umwaka wa 2024 uzarangira abatuye muri uyu Murenge bose bagejejweho amashanyarazi kuko ni wo Murenge wari warasigaye inyuma mu iterambere muri Huye.”

Kayibanda yavuze ko muri rusange abafite amashanyarazi mu Karere ka Huye bangana na 56,3% harimo 41,3% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 15% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko akurikije umuvuduko Akarere ayoboye kariho mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo by’amashanyarazi kuri bose, yizera ko mu myaka mike buri muturage uri muri Huye azaba afite amashanyarazi.

Meya wa Huye nawe yizera ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 uzarangira nibura hafi 65% bafite amashanyarazi kandi ko banafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasoza abatuye Huye bose baramaze kubona amashanyarazi nk’uko bikubiye mu ntego ya Leta y’u Rwanda.

Ati “Ubu twishimira ko Imirenge yose ya Huye uko ari 14 yabonye amashanyarazi, uyu mwaka twashyize ingufu cyane mu kugeza ibikorwa by’amashanyarazi kuri bose, turakeka ko mu mwaka utaha tuzaba turi hejuru ya 65% uvuye aho turi ubu, ibi byose tubigeraho tubifashishijwemo n’abafatanyabikorwa bacu barimo na REG, kandi turakomeza gushaka abandi baterankunga ngo amashanyarazi akwire hose muri Huye vuba.”

Abaturage bamaze kubona amashanyarazi muri Rwaniro barashima Leta

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimiyumuremyi Laurent, yavuze ko hashize imyaka myinshi Umurenge wa Rwaniro utagira amashanyarazi kandi abaturage bari barabifashe nk’ibintu bisanzwe, ariko kuva aho baboneye amashanyarazi ubu imibereho y’abaturage yarahindutse kandi na serivisi zitangwa ku Murenge n’inzego zegereye ibiro by’Umurenge yarahindutse.

Nshimiyumuremyi yagize ati “ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge, kuri SACCO ihegereye, ku Kigo nderabuzima ndetse no ku kigo cy’ishuri kihegereye, amashanyarazi yakomeje kugenda yegerezwa ingo zegereye hano hafi y’ibiro by’Umurenge ndetse amashanyarazi aragenda agezwa n’ahandi, ibyo byatumye serivisi zitangwa hano ziba nziza kurushaho haba ku Murenge, kuri SACCO ndetse no ku Kigo nderabuzima.”

Uyu muyobozi mu Murenge avuga kandi ko serivisi nyinshi zifasha abaturage zirimo inzu zitunganya imisatsi, ibyuma bisya ibinyampeke, imashini zisudira ibyuma, inzu zitanga serivisi z’Irembo n’ibindi zahise zigezwa muri uyu Murenge wa Rwaniro maze abaturage babona serivisi nziza.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro,Uwimpuhwe Jacqueline, ashima serivisi bari gutanga nyuma y’uko bagejejweho amashanyarazi.

Yagize ati “Mbere tutarabona amashanyarazi kubyaza byaratugoraga, gushiririza ntabyo twakoraga byasabaga ku tujya kubikorera mu Murenge wa Ruhashya, ndetse gukora za raporo byakorwaga ku ntoki kuko nta muriro, kandi hari na serivisi zo kudoda inkomere zatugoraga kuko nta muriro ariko ubu zose turazikora.”

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62,% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16,3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

Ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge
Inyubako ikoreramo Sacco nayo yashyizwemo amashanyarazi
Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro cyamaze kugezwaho amashanyarazi
Amashuri nayo yagejejwemo amashanyarazi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)