Amakuru y’ibanze ari kuvuga ko izi mpunzi ziri kwakirirwa mu Ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo ritakirimo abanyeshuri.
Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nizo ziherekeje izo mpunzi ndetse imodoka ifite indangururamajwi iri kuzenguruka mu Mujyi wa Gisenyi imenyesha impunzi aho zerekeza.
Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko rishobora kongera kubaho.
Mu butumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.
Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”
Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.
Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
"Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba."
Inkuru irambuye ni mu kanya...