The Mane yashinzwe n'umushoramari Bad Rama ubu uhagaze mu ruziga twakwita urungabangabo, mbese yabuze icyo akora n'icyo areka muri iyi minsi n'ubwo yiyerurutsa akavuga ko The Mane izakomeza gukora. Aratangaza ibi mu gihe abahanzi bakomeye bamusezeyeho, bakamusigamo we na Calvin Mbanda.
The Mane yanyuzemo abahanzi batandukanye barimo; Safi Madiba na Jay Polly, baje kuyita barigendera. Nyuma gato habaye inkundura aho inkingi za mwamba zari zifashe The Mane zayivuyemo, ubwo turavuga, Marina na Queen Cha. Umuziki w'aba bakobwa bombi, twavuga ko uri ku rundi rwego kuko bari mu bahanzi bafite amazina akomeye muri ibi bihe muri muzika nyarwanda.
Queen Cha na Marina gukora muzika buri muntu ku giti cye, ni byiza ariko ntabwo bazagira ingufu kimwe dore ko n'ubundi abakurikirana muzika, babonaga uburyo Marina ariwe wakoreshwaga cyane muri The Mane, Queen Cha akaba yaramaraga umwaka adasohoye igihangano gishya.
Queen Cha ari mu bahanzi bafite igikundiro mu Rwanda
Umuhanzikazi Queen Cha yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku masezerano yari afitanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika, The Mane, ni nyuma y'umwaka wari ushize nta ndirimbo n'imwe asohora - ibintu bigaragaza o n'ubundi The Mane yamupfushaga ubusa kandi nyamara afite impano ikomeye.
Queen Cha yaririmbye mu ndirimbo 'Ikanisa' nayo yakoranye na Marina na Calvin Mbanda, 'Do Me' yakoranye na Marina n'iye bwite 'Romantic' imaze umwaka hanze. Ukurikiranye indirimbo yagaragayemo mu bihe biheruka, ndetse n'ize bwite yakoze mu bihe byashize, nta kabuza wakwemeza ko ahagaze bwuma, ikibura akaba ari ugushyira imbaraga nyinshi mu muziki we.
Marina ari mu bahanzi bahagaze neza
Ni mu gihe mugenzi we babanaga muri The mane, Marina, yakoraga cyane bigatera benshi urujijo. Bitewe n'igikundiro n'ubuhanga bose bafite, baramutse bagize igitekerezo bakihuriza hamwe bagakora itsinda, niryo ryahita rikomera mu Rwanda kurusha gukora muzika ku giti cyabo.Â
Itsinda Charly na Nina ni ryo tsinda ry'abahanzikazi nyarwanda ryari rifite ingufu ariko naryo muzika yabo imeze nk'ihagaze mu muhengeri, dore ko bamaze umwaka n'imisago batumvikana mu matwi y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.
Charly na Nina batacyumvikana muri muzika bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu mahanga
Burya itsinda ry'umuziki, iyo ricitse intege, haba hari amahirwe ku bandi bahanzi b'inzaduka gukora itsinda cyangwa abandi bari basanzwe bakora muzika bakaba bahita baziba icyo cyuho ku buryo habaho itsinda ry'abahanzikazi rikomeye.
Njye mbona Queen Cha na Marina baramutse bahuje impano n'imbaraga buri umwe afite, byafata indi ntera, bashobora no guhitamo akazina bakaba bakwiyita 'QueenMarina' cyangwa QueenMari', n'andi mazina bahitamo baramutse bagize igitekerezo cyo kwihuza.Â
Nta gushidikanya indirimbo zabo zakundwa ku rwego rwo hejuru, niba ubishidikanyaho hita wibuka indirimbo bakoranye 'Do me' imaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri Youtube mu mezi 11 gusa ashize kuva bayikoze.Â
REBA HANO 'DO ME' INDIRIMBO YA QUEEN CHA FT MARINA