Indamukanyo 12 za Kagame na Macron mu mezi 44 (Amafoto) -

webrwanda
0

Ni inshuro nyinshi kurusha izo Kagame yahuye na Hollande wasimbuwe na Macron. Mu myaka itanu François Gérard Georges Nicolas Hollande yamaze muri Élysée hagati ya 2012 na 2017, bahuye inshuro ebyiri.

Izo zombi nta na rimwe bigeze bahurira mu Bufaransa cyangwa se mu Rwanda, rimwe bari i Bruxelles mu 2014 mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Centrafrique, indi nshuro bahurira muri Mali mu nama yiga ku mahoro.

Ni ikimenyetso kigaragaza uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari kure nk’ukwezi mbere y’uko Macron ajya ku butegetsi.

Macron wavutse Perezida Kagame afite imyaka 20, yazanye amaraso mashya muri Politiki y’u Bufaransa, agendera kure imyumvire yari yarabase abamubanjirije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba usibye Nicolas Sarkozy wagerageje gutsura umubano ariko akava ku butegetsi ntaho agejeje.

Perezida Kagame ubwo yari mu Bufaransa mu Cyumweru gishize, yateye urwenya agaragaza ko ibintu byahindutse hagati y’ibihugu byombi. Ati “ Ubu nicaye muri hotel y’i Paris nta mpungenge z’uko hari umupolisi uri bunkomangire ku muryango”. Icyo gihe yari ari kuganira na Jeune Afrique ari muri Hotel Peninsula i Paris.

Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

Bongeye guhurira muri Afurika muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan mu nama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe hari ku wa 29 Ugushyingo 2017.

Inshuro ya Gatatu hari ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba.

Hashize amezi umunani n’iminsi itanu babonanye bwa mbere, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

Rwanaharuye kandi inzira ya Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, maze u Bufaransa bwemeza ko bumushyigikiye ku mwanya wo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yaje no gutorerwa agatangira inshingano mu 2019.

Bukeye bwaho ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yari ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Bagiranye ibiganiro byitabiriwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Jean-Yves Le Drian uyobora iyo Minisiteri mu Bufaransa iherereye i Quai d’Orsay.

Abakuru b’ibihugu byombi bongeye kandi guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yiga ku buryo bushya bwo kubungabunga ibidukikije yitwa “One Planet Summit” yabaye ku wa 26 Nzeri 2018.

Ku wa 11 Ukwakira 2018, bongeye guhurira i Yerevan muri Armenie mu nama ya OIF. Ni yo nama yatorewemo Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wari unashyigikiwe by’umwihariko n’u Bufaransa na Macron ubwe.

Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi, yahujwe n’itariki yasinyiweho amasezerano yo guhagarika intambara ya Mbere y’Isi yose.

Iyo nama yiswe “Centenaire Armistice” yabaye ku wa 11 Ugushyingo 2018.

Icyo gihe ntibyigeze bitangazwa ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, cyo kimwe no ku wa 30 Ugushyingo 2018 ubwo bahuriraga na none mu nama y’ibihugu 20 bikomeye ku Isi, G20 yabereye i Buenos Aires muri Argentine.

Ku wa 25-26 Kanama 2019, Perezida Kagame nabwo yahuye na Macron mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45.

Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima ku Isi, ingendo zirahagarara ku buryo n’inama zahuzaga abayobozi bo hirya no hino ku Isi zimuriwe ku ikoranabuhanga.

Ibyo ntibyabujije ko Perezida Kagame yakunze guhurira mu nama nk’izi zifashisha ikoranabuhanga na Emmanuel Macron zirimo nk’iya G20 yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2020.

Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika n’indi yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani.

Igikorwa kidafitanye isano na Politiki abakuru b’ibihugu byombi bahuriyemo ni kimwe. Hari ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo bitabiraga umukino wa nyuma y’igikombe cy’igihugu mu Bufaransa wahuje Paris Saint-Germain na AS Monaco kuri Stade de France.

Macron ni Perezida wa 25 w’u Bufaransa kuva kuri Repubulika ya Gatanu y’iki gihugu ihera mu 1958. Uruzinduko rwe rwa mbere mu mateka mu Rwanda ruri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2021, aho azasura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, akagirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma akanafungura Centre Culturel de Francophonie.

Bwa mbere Perezida Kagame ahura na Macron, bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iyi foto ni imwe mu zanditse amateka mu mubano w'u Rwanda na Macron aho imugaragaza we na Perezida Kagame bari mu biganiro. Ni bwo bwa mbere bari bahuye
Perezida Macron yatumiye Perezida Kagame mu Bufaransa, mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri runaba intangiriro nshya y'umubano w'ibihugu byombi
Perezida Macron ubwo yakiraga mugenzi we i Élysée mu ruzinduko rw'amateka hagati y'ibihugu byombi
Macron na Kagame ku wa 23 Gicurasi 2018 batangije amateka mashya hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa ari nabwo Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF yatangajwe
Ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yabereye i Paris
Ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi
Ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo abakuru b'ibihugu byombi bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba
Ku wa 26 Nzeri 2018, abakuru b'ibihugu byombi bahuriye i New York mu nama ya One Planet Summit
Ku wa 11 Ukwakira 2018 bahuriye muri Armenie mu Mujyi wa Yerevan mu nama yasize Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF
Ku wa 25 Kanama 2019 Perezida Kagame yagaragaye yahuje urugwiro na Macron ubwo bahuriraga mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45
Macron ubwo yakiraga Perezida Kagame mu Mujyi wa Biarritz
Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni
Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika
Ku wa 29 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame na Emmanuel Macron ni bamwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye inama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe yabereye muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan

Amafoto: Village Urugwiro, Getty Images




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)