Ingengo y’imari ya 2021/22 izaba miliyari 3.807 Frw -

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka utaha.

Minisitiri Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2.543,3 Frw, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651,5 Frw bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.872,7 Frw bingana na 49,2 % by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri Tusabe kandi yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1.934,2 Frw bingana na 50,8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Tusabe yavuze ko muri uyu mwaka hari gahunda ihamye yo kunoza imikorere n’imikoreshereze y’imisoro ndetse no kunoza ikoreshwa ry’amafaranga bityo hakaba hari icyizere.

Yakomeje avuga ko ikindi kizibandwaho ari uguha ubushobozi abikorera ku giti cyabo ndetse ngo uko bagenda bagira ubushobozi bikazatuma bagira uruhare mu gutuma ingengo y’imari yiyongera.

Yakomeje agira ati "Kuba amafaranga dukura hanze yaragabanyutse, bifitanye isano n’amafaranga twabonye umwaka ushize ajyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi bijyanye n’ikigega twashyizeho cyo kuzahura ubukungu."

Minisitiri Tusabe yanavuze kandi ko muri rusange ubukungu bwitezweho kuzamuka kuri 5%.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye uburyo amafaranga azasaranganywa mu nzego zitandukanye ariko bavuga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, hakwibanda ku gushyiraho ingamba z’ibura ry’imirimo ryatewe n’iki cyorezo aho by’umwihariko urubyiruko arirwo rwagizweho ingaruka cyane.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice we yasabye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazitabwa cyane ku gucunga no gukoresha neza amafaranga make ahari kugira ngo n’ahari azabashe gutanga umusaruro wifuzwa.

Ati “Amafaranga agatangwa ariko byagera hagati ibikorwa bigahagarara, ugasanga hajemo amanyanga wabaza icyo amafaranga yakoreshejwe ukakibura. Bikagaragara rero ko ingengo y’imari iba yatanzwe ariko hakagaragara icyuho mu buryo iba yakoreshejwe.”

Avuga ko hari ibigo byinshi bihabwa ingengo y’imari ariko umwaka warangira byabazwa uko byayikoresheje bikananirwa ku bisobanura ndetse ngo hari n’ibigo bitagira ibitabo bigaragaza ikoreshwa ry’ingengo y’imari.
Senateri Mugisha Alexis yavuze ko hakongerwa ubushobozi bushyirwa mu nkunga y’ingoboka, hagakosorwa ibibazo bikunze kugaragara mu nzu yubakirwa abatishoboye agasondekwa ku buryo nyuma y’igihe gito ahita yangirika bigasaba andi mafaranga menshi yo gusana cyangwa kongera kubaka.

Nyuma yo gutangaza iyi mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko yoherezwa muri komisiyo zishinzwe ingengo y’imari muri buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ngo itangweho ibitekerezo bizafasha guverinoma mu guhuza umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

Ibyo bitekerezo byose bizashyikirizwa guverinoma ndetse nayo ikawunonosora ku buryo umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022, uzagaruka imbere y’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena ari nabwo izawemeza ukaba usigaje gutangazwa na Guverinoma.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)