Ibi byagarutsweho ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda , John Rwangombwa, yatangazaga imyanzuro y’Akanama ka Politiki y’Ifaranga ndetse n’iya Komite Ishinzwe Kubungabunga Ubudahangarwa bw’Urwego rw’Imari (FSC).
Rwangombwa yavuze ko muri rusange “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo”.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku ngingo enye BNR ishingiraho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.
Urwego rw’amabanki ruhagaze neza
Umutungo w’urwego rw’amabanki mu Rwanda wazamutse ku kigero cya 23,6%, ukaba umaze kungana na miliyari 4.505 Frw, bitewe n’ibikorwa byo kubitsa byiyongereye ku kigero cya 23,4% ndetse no kuba amafaranga Leta yasohoye yariyongereyeho miliyari 112 Frw ugereranyije n’imisoro yari yinjije.
Muri rusange umutungo w’urwego rw’imari mu Rwanda wazamutseho 22,2% muri Werurwe 2021, ugereranyije na 14,5% uru rwego rwari rwazamutseho muri Werurwe 2020. Iri zamuka rigirwamo uruhare rukomeye n’urwego rw’amabanki kuko rungana na 67,4% by’umutungo wose w’urwego rw’imari mu Rwanda.
Iri zamuka kandi ryanagaragaye ku mutungo w’ibigo by’imari iciriritse, kuko wageze kuri miliyari 368,2 Frw, izamuka rya 14,6%.
Kubera iri zamuka, ingano y’amafaranga akoreshwa mu gihugu ntiyagabanutse mu mwaka ushize, kuko yazamutse ku kigero cya 22,5% muri Werurwe 2021, ugerenyije n’izamuka rya 12,3% ryari ryagaragaye muri Werurwe 2020. Ibi kandi byanagize ingaruka ku nguzanyo zatanzwe kuko zazamutseho 22% muri Werurwe 2021 ugereranyije na 12,5% zari zazamutseho muri Werurwe 2020.
Ibi byose ni byo byatumye BNR ifata umwanzuro wo kugumisha inyungu fatizo yayo kuri 4,5%.
Uretse umutungo w’amabanki uhagaze neza, umutungo w’ikigo cya Leta cy’Ubwiteganyirize nawo wazamutseho 22%, ugera kuri miliyari 1.117 Frw, mu gihe n’umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wageze kuri miliyari 19 Frw, uvuye kuri miliyari 12 Frw.
Ifaranga ry’u Rwanda ntirizatakaza agaciro cyane
Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2020, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 5,1%, ariko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iki kigero cyaragabanutse kigera kuri 2,1%, bitewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi kuva mu mpera z’umwaka ushize wagenze neza, ndetse n’ibiciro by’ibirimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byakomeje kuzamuka.
Byitezwe ko ikigero cyo gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kitazarenga 2,2% ku mpuzandengo y’uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika kagabanutseho 5,4%, ariko mu mpera za Mata 2021, kagabanukaho 0,993% ugereranyije n’igabanuka rya 0,996% muri Mata 2020.
Ikoranabuhanga rikomeje gushinga imizi mu rwego rw’imari mu Rwanda
Ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje gutera imbere mu Rwanda, kuko BNR ivuga ko kuva mu mwaka ushize, ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe telefoni byiyongereye ku kigero cya 92%.
Muri Werurwe 2020, abantu bahererekanyije amafaranga afite agaciro ka miliyari 736 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 116. Muri Werurwe 2021, abantu bahererekanyije amafaranga miliyari 3.950 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 223.
Uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga nabwo bwarazamutse kuko bwikubye inshuro 10, buva ku nshuro miliyoni ebyiri bugera ku nshuro miliyoni 21,6.
Agaciro k’ingano y’amafaranga yishyuwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga karazamutse, kagera kuri miliyari 475 Frw, kavuye kuri miliyari 18 Frw.
Ibi kandi binagarira mu mafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko kageze kuri miliyari 66,6 Frw muri Werurwe 2021 bivuye kuri miliyari 46,3 Frw muri Werurwe 2020.
Ubukungu bw’Isi buratanga icyizere
N’ubwo ubukungu bw’Isi bwagabanutse ku kigero cya 3,3% mu mwaka wa 2020, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 4,4% muri uyu mwaka wa 2021.
Ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda nabwo bwahungabanye ku kigero cya 3,4%, ariko bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5,1% muri uyu mwaka wa 2021.
Iri zamuka ry’ubukungu rishingiye ku izamuka ry’ibikorwa by’ikingira mu gihugu, ryitezweho kuzatiza umurindi izamuka ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, bityo imisoro ikiyongera ndetse n’abantu benshi bakabona akazi.
Izamuka ry’ubukungu bw’Isi kandi naryo rizakomeza kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda, kuko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku kigero cya 6,5% muri uyu mwaka.