Kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017, hatangiye kuboneka agahenge mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, ibihugu mu busanzwe bitarebanaga neza ahanini kubera amateka bihuriyeho ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare iki gihugu cyayigizemo.
Mu bikorwa bya vuba byerekana ko umubano uri kujya mu murongo mwiza ni umurava Perezida Macron yerekanye muri Mata 2019 ubwo yashyiragaho Komisiyo ya Duclert yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Perezida Emmanuel Macron wari ifite imyaka 12 muri icyo gihe, yabaye Perezida wa gatanu uyoboye u Bufaransa. Ni we wagaragaje umwihariko wo gutera intambwe ifatika mu kurangiza ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, byashibutse ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n'ubwitange budasanzwe.
Yagize ati 'Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n'iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b'intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n'iyo abandi baba biteze⦠Macron yagize ubwo bushake.'
Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w'ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n'abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n'u Rwanda.
Yagize ati 'Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w'ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.'
Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.
Perezida Kagame kandi yasobanuye uburyo yishimiye gutumirwa n'abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z'u Bufaransa n'abandi bayobozi bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko icyifuzo cya mbere cy'iyo nama cyatanzwe na Prof. Vincent Duclert wanayoboye raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati 'Nyuma y'uko iyi nama isabwe, nta mpamvu yari ihari yo kuyihakana. Aya ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora kurenga amateka yacu ubundi tugafata umwanzuro wo kuyigiraho.'
Byitezwe ko mu ruzinduko azagirira i Kigali, Perezida Macron azashyiraho ambasaderi mushya w'u Bufaransa mu Rwanda, dore ko uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.