Inzara yatumye indaya zemera guhabwa kawunga n'ibishyimbo kugirango zirarane n'abakiriya bazo ijoro rimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa bakora umwuga w'uburaya muri Dema Growth Point, muri Zimbabwe, ubu bemera agakombe kuzuye kawunga cyangwa ibishyimbo nk'ubwishyu butangwa n'abakiriya babo babuze amafaranga agera ku bihumbi bitanu by'amanyarwanda (amadorali 5 y'Amerika) hanyuma bakararana nazo ijoro rimwe.

Bamwe mu ndaya bavuganye na 'New Zimbabwe', basabye Guverinoma y'iki gihugu n'indi miryango inguzanyo zoroheje kugira ngo batangire imishinga ibyara inyungu yo gutunga imiryango yabo ishonje.

Umwe mu bakobwa bakora umwuga w'uburaya witwa Alice yagize ati: 'Igihe cyashize ubwo twishyuzaga amadorari 5 y'Amerika ijoro ryose. Muri iyi minsi n'idolari rimwe turaryemera kugira ngo turebe ko twaguramo imboga kuko turashonje amafanga yarabuze'.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/inzara-yatumye-indaya-zemera-guhabwa-kawunga-nibishyimbo-kugirango-zirarane-nabakiriya-bazo-ijoro-rimwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)