Ireme ry'uburezi ryagaragajwe nk'ishingiro ryo kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abatibariye uyu muhago bishimiye uburyo impfu z'abana bavuka n'ababyeyi bapfa babyara zagabanutse. Ibarura ku mibereho y'abaturage(DHS) ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

Iyi mibare igaragaza ko aho bigeze ari heza ariko hadashimishije cyane, bikaba bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo intego u Rwanda rwihaye y'uko muri 2030 umubare uzagera mu munsi y'impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 zigerweho.

Iyi ntego izagerweho hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri kaminuza yigisha ubuforomo n'ububyaza ndetse no kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, Murekezi Josephine, yavuze ko aho urwego rw'abaforomo n'ababyaza rugeze rukwiye kwishimirwa ariko agaragaza ko hakiri urugendo rwo kubaha ubumenyi kugira ngo izi mpfu zishire burundu.

Ati 'Kuri ubu dufite ababyaza babiri bafite impamyabushobozi y'ikirenga (PHD) ni ibintu byo kwishimira. Ariko bakwiye kwiyongera kuko kugira ngo impfu z'abana n'abagore zishireho bizava mu burezi bwiza duha abanyeshuri bari kwiga ubuforomo n'ububyaza kuri ubu.'

'Turi kubaka uburyo bwiza dutangamo serivisi nziza. Dukwiye no kwigisha abazazitanga, ku buryo hazaboneka umuforomo uzi gufata ibyemezo wamenya gufata icyemezo cyo kohereza umubyeyi ahandi kugira ngo abyare neza.'

Umuyobozi wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita k'ubuzima bw'imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy yavuze ko abantu bose nibahagurukira gutanga uburezi bwiza ku baforomo n'ababyaza, bizatanga umusaruro uhagije.

Ati 'Dufite amateka akomeye mu buforomo n'ububyaza, nidushora imari mu burezi bw'ababikora bizatanga umusaruro uhagije kuko byibuze twabashaka gutabara ubuzimwa bw'abasaga miliyoni enye ku mwaka.'

'Twebwe ku ruhande rwacu dufatanya na Kaminuza y'u Rwanda mu gutanga ubumenyi bukomeye ndetse tugatanga n'ubumenyi bwisumbuye ku barimu bayo.'

Ku ruhande rw'umwarimu w'abaforomo n'ababyaza muri Kaminuza y'u Rwanda, Bazirete Olive, yavuze ko urwego bagezeho mu kurwanya impfu z'abana n'ababyeyi rushimishije ariko hagikenewe abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura urwego rw'abakora uyu mwuga.

Ati 'Ibyo dukora kuri ubu ni byiza ariko haracyari urugendo rurerure, haracyakenewe abantu batanga umusanzu wabo mu kazamura urwego rw'abaforomo n'ababyaza.'

'Hakenewe ibintu byinshi mu burezi dutanga nk'amahugurwa ku barezi, gutanga amahirwe abana bagakomeza kwiga mu byiciro byisumbuyeho n'ibindi, ubu hari ibyagezweho ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.'

Nubwo hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ariko umwuga w'abaforomo n'ababyaza wateye imbere mu Rwanda mu myaka 27 ishize, kuko muri 1995 ababyaza bari batanu gusa none ubu barasaga ibihumbi bibiri.

Ireme ryiza ry'uburezi buhabwa abaforomo n'ababyaza ryagaragajwe nk'irizafasha kugabanya impfu z'abana bavuka n'ababyeyi babyara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ireme-ry-uburezi-ryagaragajwe-nk-ibanze-mu-kugabanya-umubare-w-abapfa-babyara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)