Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y'uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.
Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n'ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n'ibyo kurya na Croix Rouge y'u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n'abaturage ndetse baranabagaburira.
Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.
Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo bakiriwe.
Ati 'Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y'u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye''.
Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.
Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.
Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.
Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ryabazaga riti 'Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y'amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.''
Merci à nos voisins du Rwanda 🇷🇼 pour leur solidarité et assistance aux enfants, aux malades, aux femmes enceintes, etc. @pascal_mulegwa @StanysBujakera @radiookapi @TopCongo @vincentkarega1 pic.twitter.com/hHg1LZck7d
â" Amb. Rafiki Bahizire (@rafbahizire) May 22, 2021
Ababanje gutwarwa ni abana batari bafite ababaherekeje, abafite ubumuga, abasaza n'abakecuru, abagore batwite n'abandi bafite intege nke z'umubiri.
Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.
Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y'iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy'iruka ry'icyo kirunga.
Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n'ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n'imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by'Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.
Nyuma y'iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y'amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy'amazuku.
Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y'Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.
Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by'uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.
MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.
Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka