Iruka rya Nyiragongo ryatumye benshi bahunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije gahunda yo guhungisha abatuye mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw'igihugu nyuma yuko ikirunga kirutse kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 22 Gicurasi 2021.Ikirunga cya Nyiragongo cyacunshumuriye amazuku (lava) mu kirere mu ijoro ryacyeye akora igicu gicucitse cy'ibara rya 'orange' hejuru y'umujyi wa Goma, utuwe n'abaturage miliyoni ebyiri.

Ibihumbi by'abahatuye bahiye ubwoba barimo guhunga, benshi muri bo bagenda n'amaguru. Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

Imbaga y'abantu yabonetse ihetse imifariso (matelas) n'ibindi bikoresho, ihunga yerekeza mu burasirazuba ku mupaka icyo gihugu gihana n'u Rwanda, na mbere yuko leta ya DR Congo itanga iryo tangazo, ryasohotse nyuma y'amasaha menshi gitangiye kuruka.

Abategetsi b'u Rwanda bavuze ko abantu bagera hafi ku 3.000 bamaze kwambuka umupaka mu buryo bwemewe n'amategeko. Abandi batuye i Goma bahungiye ahitaruye mu burengerazuba bw'uwo mujyi.

Zacharie Paluku, utuye i Goma, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ati: 'Ubu twamaze guta umutwe burundu. Buri muntu wese yahiye ubwoba; abantu barimo kwiruka. Rwose ntabwo tuzi icyo twakora'.

Hari ahantu hiyashije hashya kuri icyo kirunga, hatuma amazuku acunshumuka agana hasi yerekeza i Goma, agera ku kibuga cy'indege, mu gace k'uburasirazuba bw'uwo mujyi.

Umuriro w'amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) wari wabuze mu bice byinshi by'uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma n'umujyi wa Beni wari wamaze kurengerwa n'amazuku.

Carine Mbala utuye i Goma yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Hari umwuka [w'ikinyabutabire cya] wa soufre [nk'uw'ikintu cyahiye]. Mu cyerekezo cya kure ushobora kubona indimi z'umuriro zirimo kuva mu musozi'.

Umutegetsi wo muri pariki y'igihugu ya Virunga, aho icyo kirunga kiri, mu butumwa yoherereje abakozi yavuze ko iruka ry'icyo kirunga risa nk'iryo mu mwaka wa 2002 kandi ko buri wese wegereye ikibuga cy'indege akwiye 'guhunga bidatinze'.

Mbere yaho, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe gutangaza amakuru Patrick Muyay yanditse kuri Twitter ko leta irimo kwiga ku 'ngamba zihutirwa' nyuma yuko minisitiri w'intebe atumije inama y'igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/23/iruka-rya-nyiragongo-ryatumye-benshi-bahunga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)