Ishavu ku bagore b'i Musanze basaziye mu buharike - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko muri aka karere ka Musanze hari abagabo bafite abagore barenze umwe kandi ko ari kimwe mu biteza amakimbirane yo mu miryango akigaragara muri aka karere.

Uwamahoro Claudine w'abana barindwi yagize ati 'Nk'ubu njye twabyaranye abana barindwi mu myaka 15 tumaranye ariko tutarasezeranye. Ntiyari kunta ngo ajye gushaka uwo wundi na we bamaze kubyarana abana barindwi ngo yibagirwe kujya anahahira abana be ngo ni uko tutasezeranye. None se nabona icyo kubagaburira nkanabona amafaranga y'ishuri ryabo?'

Mukamana Florence w'abana batanu we avuga ko abana be n'aba mukeba we bahora bashyamiranye kubera imitungo.

Ati ' Umugabo yaramparitse tumaranye imyaka 20 ajya gushaka undi kandi dufitanye abana icyenda. Ubu rero ikibazo gihari ni uko bahora bapfa imitungo umwe ngo hano ni mu kwanjye n'undi ngo ni mu kwanjye. Aba avuga ngo agiye gushaka undi, ubu se murabona atari ikibazo?'

Mukamana Nadège w'imyaka 56 ufite abana umunani. Ahamya ko kuva umugabo we yamuharika hari nshingano nyinshi yirengagije atacyuzuza kandi zimureba.

Ati 'None se wavuga ko ubayeho neza umugabo ataguhahira ari wowe wirirwa ujya guhigira abana icyo barya? Umugabo yashatse undi ubu amaze kumubyarira abana batandatu, wenda ibyo simbyanze ariko ikibazo ni uko atajya yibuka ko nanjye namubyariye ngo abahahire. Ni ukuza aje gutongana gusa.'

Meya w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeza ko iki kibazo cy'abantu bamaze igihe babana n'abagabo batasezeranye gihari, kandi ko gihangayikishije.

Ati ' Icyo kibazo kirahari ariko abenshi batasezeranye baje no guharikwa ni abakuze baba barasezeranye mbere bakabyarana hari n'imitungo bashakanye. Abo nibo turi kugenda dufasha kugira ngo basezerane n'ubwo baba bakuze, tubabwira ko bagomba gushaka umugore umwe kandi bagasezerana kugira ngo tutazagwa muri ibyo bibazo abakuze bari kugaragaza.'

Meya Nuwumuremyi yasabye abaturage ko umugabo aba agomba kugira umugore umwe n'umugore na we agashaka umugabo umwe kandi bagasezerana kubera ko iyo bashaje batarasezeranye biba ikibazo kuri bo no ku bana babo, no ku gihugu muri rusange.

Abagore baharitswe muri Musanze bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo no kurera abana bonyine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishavu-ku-bagore-b-i-musanze-basaziye-mu-buharike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)