Ishoramari ryanditswe n’u Rwanda mu 2020 ryageze kuri miliyari 1.3$ -

webrwanda
0

Igabanuka ry’iri shoramari ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyayogoje ubucuruzi ku rwego rw’Isi, kuko mbere yacyo kuva mu mwaka wa 2016, iri shoramari ryavuye kuri miliyari 1,18$, rigera kuri miliyari 1,67$ mu 2017, ziba miliyari 2,01$ muri 2018 ndetse riba miliyari 2,46$.

N’ubwo ishoramari ryagabanutse mu 2020, imirimo izaturuka muri iryo shoramari ingana na 24 703, mu gihe ubucuruzi bwanditswe bungana na 46.533.

Arenga miliyoni 654$ muri iri shoramari yashowe mu mishinga itandatu ya mbere arimo umushinga wa One Acre Fund washowemo miliyoni 193$, ari nawo wa mbere wakiriye ishoramari ryinshi mu mwaka ushize.

Umushinga wa kabiri ni uw’Ikigo cya BBOXX wa miliyoni 193$, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari umushinga wa Excellence Breweries watwaye miliyoni 74$, umushinga wa Duval Great Lakes wa miliyoni 69$, naho uwa Sinohydro Corporation Ltd waje ku mwanya wa gatanu n’ishoramari rya miliyoni 65$.

Muri rusange, Umugabane wa Aziya niwo winjije mu gihugu ishoramari ryinshi, kuko ryari miliyoni 341,5$, bingana na 26,2% by’ishoramari ryose ryakozwe mu mwaka wa 2020. Iri shoramari rya Aziya rizajya mu mishinga 43.

U Burayi bwakurikiyeho n’ishoramari rya miliyoni 247,7$, ringana na 19% by’ishoramari ryose muri rusange, rikazashorwa mu mishinga 25.

Amerika ya Ruguru yashoye mu Rwanda ishoramari ringana na miliyoni 212$, ringana na 16,3% by’iryakozwe byose, rikazashyirwa mu mishinga 10.

Uburasirazuba bwo Hagati bwashoye miliyoni 91,4$ ryashyizwe mu mishinga 12 mu gihe Afurika yanditse ishoramari rya 54,1$ rigenewe imishinga 21.

Ishoramari ryanditswe riturutse mu Rwanda imbere ringana na miliyoni 354,6$ rizashorwa mu mishinga 71, ingana na 27,2% akaba ari naryo ryinshi ryanditswe na RDB.

Mu bihugu by’amahanga, u Bushinwa nicyo gihugu cyandikishije mu Rwanda ishoramari rinini, ringana na miliyoni 282$, rikurikirwa n’iryanditswe riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ringana na miliyoni 205$.

U Bwongereza bwashoye miliyoni 28,5$, u Buhinde bushora miliyoni 22,7$, mu gihe Misiri yanditse ishoramari rya miliyoni 17,7$, ikaza ku mwanya wa gatanu.

Ikigo cya BBOXX kiri mu byashoye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020
Ishoramari rya Duval Great Lakes Ltd ry'inyubako zigezweho ziteganyijwe ku Kimihurura, rifite agaciro ka miliyoni 69$

Ibyoherejwe mu mahanga bifite isoko rinini mu Barabu

Mu 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari ya 1,2$, aho 71.7% by’ibyo bicuruzwa byoherejwe muri Aziya, bifite agaciro ka miliyoni 785,5$.

Uburasirazuba bwo Hagati buza ku mwanya wa kabiri na miliyoni 735.6$, aho ibicuruzwa 67,2% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagiye muri ako gace.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu niryo soko rinini ry’umusaruro w’u Rwanda kuko ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 667,7$ bingana na 61% by’umusaruro wose wacurujwe mu mahanga, werekeje muri icyo gihugu.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa kabiri mu kwakira umusaruro w’ibicuruzwa by’u Rwanda, kuko iki gihugu cyaguze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 88,3$, bingana na 8,1% by’ibyo u Rwanda rwacuruje hanze yarwo mu mwaka wa 2020.

Igihugu cya Turikiya cyaje ku mwanya wa gatatu kuko cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 55,2$, bingana na 5% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze byagiye muri icyo gihugu.

Pakistan iza ku mwanya wa kane kuko yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 32,7$ bingana na 3% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu gihe u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu kuko bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28,8$, bingana na 2,5% k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Ubu bwiyongere bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bwagizwemo uruhare n’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu kirere cya RwandAir, cyatwaye toni 3 253 zijya ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu musaruro wariyongereye kuko mu 2019, zari toni 3 129, zivuye kuri toni 2 311 mu mwaka wa 2018 ndetse na toni 84 mu mwaka wa 2017.

Muri ibi bihe bya Covid-19, RDB yagize uruhare mu bikorwa bihuza ba rwiyemezamirimo hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2020 hakozwe amahuriro ane, aho ibigo 40 byo mu Rwanda byabonye amasoko mpuzamahanga, ndetse ibigo 14 byacuruje ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 26$.

RwandAir yagize uruhare mu kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Umusaruro w’urwego rw’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 121$

Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo waragabanutse cyane, kuko wavuye kuri miliyoni 498$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2019, ukagera kuri miliyoni 121$ mu mwaka ushize, ahanini bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Uyu musaruro wakomotse ku bakerarugendo 493 734 basuye u Rwanda mu mwaka ushize, biganjemo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 278,749. Uyu mubare ungana na 56%.

Mu bashyitsi basuye u Rwanda, 42% by’abasuye u Rwanda bari bazanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse cyangwa kwitabira inama. 26% baje gusura inshuti n’imiryango, 7% bazanwa no kwishimisha mu gihe abandi 25% bazanywe n’izindi mpamvu zitandukanye cyangwa bari kunyura mu Rwanda bakomeza.

Amasezarano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain, yatumye izina ry’ Rwanda rwaguka ndetse rikomeza kuvugwa mu itangazamakuru, ku buryo 41% by’abakunzi b’umupira buvuze ko bakwishira kuzaza gusura u Rwanda.

Umubare w'abifuza gusura u Rwanda wageze kuri 41% mu 2020 uvuye kuri 35% kubera amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal
Amasezerano u Rwanda rufitanye na PSG yafashije u Rwanda kumenyekana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)