Ishusho y'Umujyi wa Rubavu nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z'amanywa.

Uretse inzu z'abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n'ikigo cy'ishuri na byo byarangiritse, ndetse n'Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.

Serivisi z'abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz'indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

Ibi kandi biri kujyana n'uko umubare w'impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.

Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n'ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n'ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.

Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by'igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.

Bamwe mu baturage bakanzwe n'umutingito bafata icyemezo cyo kuba bavuye mu Karere ka Rubavu
Hari abaturage bimukanye ibikoresho byabo
Abaturage bari bapakiye iby'ingenzi bitegura kwimuka bava mu Karere ka Rubavu
Abanya-Rubavu bari bategereje imodoka ngo zibakure mu Karere kabo
Bamwe mu baturage bavugaga ko bahunze umutingito
Abakozi ba Croix-Rouge bari mu bikorwa byo gufasha impunzi zaturutse muri Congo zihunze umutingito
Izi mpunzi zamaze gutegurirwa ahantu hisanzuye zigomba kuba zituye mu gihe zitegereje ko ibintu bisubira mu buryo
Izi mpunzi zahawe iby'ibanze zizaba zifashisha
Abagenzi bari benshi muri Gare ya Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri
Ni uku byari byifashe kuri uyu wa Kabiri i Rubavu
Abantu bari benshi muri Gare y'i Rubavu ndetse bamwe bari bitwaje abana
Abantu bari bitwaje iby'ibanze bazakenera
Abaturage bari benshi muri gare, barimo n'abanyeshuri
Uko byari byifashe i Rubavu ku masaha y'umugoroba wo ku wa Kabiri
Inzu zangiritse bitewe n'umutingito mu Karere ka Rubavu
Iyi ni imwe mu nzu z'ubucuruzi mu Karere ka Rubavu zangiritse
Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n'umutingito ku ruhande rw'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-akarere-ka-rubavu-nyuma-y-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)