Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.
Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”
Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.
Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.
Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.
Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.
Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”
Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”
Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.
Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”
Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.