Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z’amanywa.
Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ikigo cy’ishuri na byo byarangiritse, ndetse n’Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.
Serivisi z’abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz’indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Ibi kandi biri kujyana n’uko umubare w’impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.
Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n’ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n’ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.
Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.