Umuraperi Jay Polly n'abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy'Urumogi, bagejejwe imbere y'Urukiko.
Tariki ya 24 Mata, polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n'umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina n'Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.
Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo mu maraso yabo hagaragara ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, Jay Polly n'abandi bantu batatu barimo murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Jean bagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.
Murumuna Jay Polly, Iyamuremye yemeye ko yari abitse ibyo biyobyabwenge ariko akaba yarashutswe n'umuntu wabimuhaye.
Jay Polly n'abandi babiri bo bakaba bahakanye ibyo bashinjwa n'Ubushinjacyaha, Umucamanza akaba yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n'ifunurwa by'agateganyo uzasomwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jay-polly-yagejejwe-imbere-y-urukiko