Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba ari mumunyenga w'urukundo n'undi musore[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'uko Niyonizera Judith yabonye umusore bahuza urugwiro yatangiye kunugwanugwa kubera amafoto uyu mugore yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe byiza n'umusore bifotozanyije mu bihe bitandukanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judithe arikumwe n'uyu musore mu rugendo batemberana,hari nk'aho baba bicaye basa nk'abari gusomana ari kumubwira amagambo meza bahuje urugwiro,hari aho kandi ubabona barimo kugenda mu muhanda bombi bafite imbwa,hari indi isoza urugendo rwabo bari mu buriri bishimye

Judithe ntaratangaza ko yatandukanye na Safi Madiba kubera ko akiri umugore we mu mategeko naho ku ruhande rwa Safi Madiba we aherutse gutangaza ko yatandukanye na Judithe.

Safi Madiba mu kiganirokihariye U yagiranye muryango Yagize ati 'Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye". Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho.'

Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n'amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati 'Njye sinkoreshwa n'amategeko nkoreshwa n'umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.'

Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru yuko yatandukanye na Safi Madiba avuga ko we akiri umugore w'uyu muhanzi.




Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-ari-mumunyenga-w-urukundo-n-undi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)