Iyi mibiri yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi gusa hari hamaze iminsi hatangwa amakuru ko hariya hantu hagiye kubakwa inzu yo kubyariramo, hashobora kuba hari imibiri kuko muri kariya gace hiciwe Abatutsi benshi.
Rudasingwa Jean Bosco uyobora umuryango Uharanira Inyungu z'abarokotse Jenoside (Ibuka) mu Karere ka Muhanga, avuga ko nubwo aya makuru yatangwaga n'abarokotse ariko abafite amakuru y'ukuri barimo abagize uruhare muri Jenoside banze kuyatanga.
Yagize ati 'Abazi amakuru turabasaba ko batwandikira ubutumwa bakabusiga ahantu bukabonwa bugaherwaho hashakishwa n'andi kuko abari barahungiye mu iseminari ntoya ya Kabgayi, ahiswe muri CND no ku ishuri ribanza rya Kabgayi bose baricwaga bakagira n'aho bajugunwa hataramenyekana ariko ibi ni ibimenyetso by'uko dukomeje twabona benshi bishwe.'
Niyodusenga Thomas w'imyaka 60, wari wahungiye i Kabgayi akaza no kurokoka Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu bagitangira kwicirwa hariya, abari bahahungiye ari bo bajyaga kubashyira muri kariya gace ariko aho buje gukaza umurego ntawongeye gusohoka aho bari bihishe.
Yagize ati 'Ubwicanyi bwiyongereye twabuze uko tubigenza wasohoka nawe ntugaruke. Iyo wahuraga n'Interahamwe nawe zarakwicaga ariko nyuma haje abatabazi (Croix Rouge) akaba ari bo baza gukuraho abishwe ari na bo dukeka ko baba barashyinguye aba turimo kubona aka kanya.'
Nshimiyimana Jean Claude uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko abavugaga ko hariya hantu hashyinguwe abarwayi bapfiraga mu bitaro, atari byo kuko iriya mibiri iri muri shitingi yagiye ishyingurwamo.
Avuga ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu bikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
UKWEZI.RW