Kabya inzozi zo kuririmbana na Mbonyi: Israel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 ni bwo Israel Mbonyi yatanze itangazo rireba abanyempano mu kuririmba babuze aho bamenera kugira ngo bamurike impano zabo. Buri muntu azajya yifata amashusho atarenze iminota ibiri arimo kuririmba ayihereze kuri WhatsApp; 0788880842. Mu butumwa bw'amashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagize ati "Hari itangazo rito mfitiye abantu bafite impano yo kuririmba cyangwa bumva bafite umuhamagaro wo kuririmba".

"Uyu mwaka turimo turategura album nshya, ndifuza kuririmbana n'abo bantu, rero niba wumva wishimiye kuririmbana nanjye kuri ino album nshya, ndashaka ko ukora akantu gato, urifata video urimo kuririmba itarengeje iminota ibiri, uririmbe indirimbo yose wifuza, hanyuma uyohereze kuri nimero 0788880842. Iyo video yawe izatugeraho, tuzayifata tuyirebe tuyumve, nituyishima uzumva tuguhaagaye tugutumire hanyuma uze turirimbane kuri ino album yanjye nsha". 

KANDA HANO USOME ITANGAZO RYA ISRAEL MBONYI

Yavuze ko uwabyifuza wese cyangwa ukaba uzi umuntu uzi kuririmba "Wasanga iki ari cyo gihe cye kugira ngo Imana imumurike impano ye igaragare. Ndifuza gukora ibi kugira ngo mfatanye n'abantu benshi batandukanye bafite impano zo kuririmba ariko babuze aho bamenera, aho batoborera kugira ngo binjire mu murimo, mu muhamagaro wabo. Turi gukora ibi kugira ngo twagure ubwami bw'Imana muri rusange, hari abana benshi bafite impano ariko badafite connection badafite abo baziranye, batazi n'uko muri studio hasa".


Israel Mbonyi yateguye igikorwa cyo kumurika impano nshya

Mbonyi yavuze ko yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abantu bose bafite impano mu kuririmba ariko bagowe no kubona uburyo bagaragaza impano bafite. Ati "Turi gukora ibi kugira ngo abo nabo bisange mu murimo babone inzira yo kwinjira mu murimo". Mbonyi uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko kuwa 20 Gicurasi, yavuze ko nta kindi gisabwa kuri iyi gahunda ye yatangije, kuko imyaka yose waba ufite wemerewe kwinjira muri iyi gahunda yo kumurika impano nshya. Indirimbo azakorana n'aba banyempano zizaba zikubiye kuri Album ye nshya ya gatatu ari gutunganya. 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu ndirimbo zinyuranye amaze gukora zirimo; Mbwira, Baho, Sinzibagirwa, Hari ubuzima, Itashyo, Urwandiko, Ku marembo y'ijuru, n'izindi, yavuze ko ari gukora album nshya 'Cross and songs' ari nayo izaba iriho indirimbo azaririmbana n'abanyempano bashya. Yavuze ko abanyempano bazohereza indirimbo baririmbye kuri nimero ya WhatsApp twavuze haruguru, bazatoranyamo 20 ba mbere, nabo bazatoranywemo 10 ba mbere ari nabo bazaririmbana nawe kuri album ye nshya. 

Ku bijyanye n'igihe iyi album ye nshya izarangira gukorwa, Mbonyi yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2021, ibisobanuye ko iki gikorwa cyo gushakisha abanyempano mu kuririmba kigomba guhita gitangira kuva ku munsi yatangiyeho itangazo, abahize abandi bakamenyekana vuba. Buri munyempano uzitabira iki gikorwa yemerewe kuririmba indirimbo yose ashaka, yaba iye bwite cyangwa iy'undi muhanzi, icyakora indirimbo zose zizoherezwa zigomba kuba ari izo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel songs). Twabibutsa ko uwakwifuza kwitabira iyi gahunda yakwifata video itarengeje iminota ayayohereza kuri WhatsApp: 0788880842.


Album nshya Mbonyi ari gukora yanzuye kuyiririmbana n'abanyempano bashya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105837/kabya-inzozi-zo-kuririmbana-na-mbonyi-israel-mbonyi-yatangije-igikorwa-cyo-kuzamura-impano-105837.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)