Kamanzi nyuma y'imyaka 27 abonye abavandimwe be babiri, ISIMBI irabahuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amasaha 10 akoze ikiganiro ku ISIMBI TV, Kamanzi Jean de Dieu, yamaze kubonana n'abashiki be babiri baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro yaraye agiranye na ISIMBI TV, Kamanzi avuga ko atazi aho akomoka uretse kuba azi amazina y'ababyeyi be,

Jenoside yabaye afite imyaka 3 ndetse byinshi byabaye ntabyibuka uretse kuba azi ko yabuze abavandimwe be bavukanaga batutu(bose bari abakobwa).

Jenoside igitangira nibwo se umubyara yishwe(Rutagengwa Edouard), nyuma y'iminsi 2 bahungiye mu Kiliziya(ntabwo azi uko iyo Kiliziya yitwa), nyuma y'iminsi 2 bababwiye ko amahoro yagarutse basubira iwabo ari nabwo nyina(Primitive) bahise bamwica bamurashe.

Bahise bafata umwanzuro wo guhunga, bageze mu nzira bararashe bahita batandukana ari nabwo aheruka bashiki be. Yibuka ko mushiki wabo mukuru yitwaga Kawera, hagakurikiraho uwitwa Uwambaje, agakurikiraho mu gihe bucura bwabo yibukaga ko yitwa Macibiri(akabyiniriro).

Nyuma y'imyaka 27, yakoze ikiganiro na ISIMBI TV yifuza guhura n'abavandimwe be niba bakibaho kuko nta byinshi yari abaziho ndetse atanibuka aho bari batuye, yaje kubona babiri (Uwambaje na Macibiri) mukuru wabo witwaga Kawera niwe atarabona baracyamushakisha ndetse ntibazi niba akiriho. Ubu batuye Kicukiro.

Kamanzi hagati ya bashiki be yari amaze igihe atazi niba bakibaho
Kamanzi Jean de Dieu yari amaze imyaka 27 atazi irengero ry'abavandimwe be



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kamanzi-nyuma-y-imyaka-27-abonye-abavandimwe-be-babiri-isimbi-irabahuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)