Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n’Urwego rw’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth -

webrwanda
0

Buri myaka ibiri, mu gihe cy’Inama ya CHOGM ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu 54 bya Commonwealth, CWEIC, itegura inama ku ruhande igaruka ku iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango, ndetse inakunze gusinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

Kaminuza ya Coventry yinjiye muri ubu bufatanye nyuma y’uko itangaje ko yamaze kwemeranya na Leta y’u Rwanda kuzatangiza Ishami ryayo mu gihugu, rikazaba ari ryo rya mbere ritangijwe n’iyo kaminuza ku Mugabane wa Afurika, rizakurikira andi ari muri Singapore na Dubai.

Iri Shami ryo mu Rwanda byitezwe ko rizibanda cyane ku bikorwa byo guteza imbere ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi mu by’ubucuruzi.

Intumwa y’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Coventry, Prof. Mohamed Loufti, yavuze ko Kaminuza akuriye yishimiye kuzafatanya na CWEIC.

Yagize ati “Twishimiye gukorana na CWEIC. Turi Kaminuza mpuzamahanga kandi turifuza kubishimangira tubinyujije muri CWEIC ndetse n’izindi nzego zifata ibyemezo muri Commonwealth.”

CWEIC nayo yavuze ko yishimiye kwakira Kaminuza ya Coventry mu bafatanyabikorwa bayo.

Kaminuza ya Coventry ni imwe mu zikomeye ku rwego rw’Isi, kuko mu myaka itanu ishize, yari muri 15 zihagazeho mu Bwongereza, ku rutonde rukorwa buri mwaka n’ikinyamakuru The Guardian.

Ishami rya Afurika rya Kaminuza ya Coventry rizatangirira imirimo yaryo mu nyubako ya Kigali Heights iri iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n'Urwego rw'Ubucuruzi n'Ishoramari muri Commonwealth



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)