Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.
Mukamana Bernadette yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera Umugezi wa Yanze bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.
Ati “Iki Kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Umugezi waruzuraga ugakubita hirya no hino, cyane cyane nk’abanyeshuri bajyaga kwiga bagasiba nk’iminsi ibiri batajyayo.”
Mukamana yavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire bagera ku 4500, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro, Nicola Bellomo, yavuze ko cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage.
Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nkibi.”
Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 133 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’umufatanyabikorwa wako, Bridge For Prosperity. Gifite uburebure bwa metero 132 n’ubushobozi bwo kwikorera toni 46, kikaba kigendwaho n’abanyamaguru, amagare na moto.